skol
fortebet

Uganda: Kugaburira abana ku mashuri biracamo ibice abarimu n’ ababyeyi

Yanditswe: Wednesday 19, Sep 2018

Sponsored Ad

Minisiteri y’ Uburezi muri Uganda umwaka ushize yashyizeho gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri , gusa uyu munsi aho kugira ngo iyi gahunda itange umusaruro yari yitezweho ahubwo irimo guteranya abarimu n’ ababyeyi.

Sponsored Ad

Kugira ngo gahunda ishoboke, umubyeyi asabwa gutanga ibiro bitanu by’ ibishyimbo n’ ibiro 10 by’ ifu k’ umunyeshuri umwe.

Ibi bivuze ko umubyeyi ufite abana 7 biga bimusaba gitanga ibiro 70 by’ ifu n’ ibiro 35 by’ ibishyimbo ku gihembwe. Ababyeyi bavuga ko iyi gahunda ihenze.

Iyi gahunda yashyizweho kugira ngo ifashe abanyeshuri gukunda ishuri binyuze mu kubahera ibiryo n’ igikoma ku ishuri.

Bosco Oryema, umubyeyi urerera ku ishuri ribanza rya Paibona avuga iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri itarimo gutanga umusaruro ahubwo irimo gutuma basesagura umutungo wabo.

Oryema avuga ko ibyo ababyeyi baba bakusanyije abarimu n’ abayobozi b’ ibigo by’ amashuri barabigurisha.

Ati “Mbere y’ uko igihembwe kirangira sitoke ziba zirimo ubusa, ababyeyi basigariye aho wagenzura ugasanga abarimu barabigurishije”

Umubyeyi witwa Grace Acaa avuga ko abana batakiga kubera iyi gahunda ahubwo baba bari mu ishuri barimo kwitekerereza ibiryo aho gutekereza ku masomo.

Ibi ariko siko abarimu babibona ahubwo bavuga ko ‘umwana atakwiga atariye’.

Diregiteri w’ Uburezi mu karere ka Gulu avuga ko umwana utariye saa sits nimugoroba adakurikira amasomo neza kuko igifu kiba kirimo ubusa, agasaba ababyeyi gush

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa