skol
fortebet

Uganda: Perezida Museveni yitabiriye inama y’Inteko Ishingamategeko yambaye ibya gisirikari, biteza impaka z’urudaca

Yanditswe: Saturday 10, Jun 2017

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu Perezida Museveni yagaragaye mu nama yigaga ku ngengo y’imari y’igihugu yabereye Serena International Conference Centre yambaye imyambaro ya gisirikari. Iyi myamabrire ikaba yateje impaka nyinshi ku bari bitabiriye iyo nama.
Umunyamabanga w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni, Justin Kasule, ni umwe mu bagize amagambo batangaza ku myamabrire ya Perezida Museveni.
Yagize ati “Ntabwo yari yarigeze abikora na rimwe, ndakeka iyi ari inshuro ya mbere (...)

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu Perezida Museveni yagaragaye mu nama yigaga ku ngengo y’imari y’igihugu yabereye Serena International Conference Centre yambaye imyambaro ya gisirikari. Iyi myamabrire ikaba yateje impaka nyinshi ku bari bitabiriye iyo nama.

Umunyamabanga w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni, Justin Kasule, ni umwe mu bagize amagambo batangaza ku myamabrire ya Perezida Museveni.

Yagize ati “Ntabwo yari yarigeze abikora na rimwe, ndakeka iyi ari inshuro ya mbere kuva yatora itegekonshinga ryo mu 1995. Birashoboka ko hari indi gahunda yari afite noneho agahitirako akaza muri iyi nama.”

Mu mwaka wa 1995, Perezida Museveni yasezeye mu gisirikari agira ngo yinjire nyirizina muri politiki. Ibi yabikoze yubahiriza ingingo y’itegekonshinga rya Uganda ribuza abofisiye b’abasirikari kwinjira mu mashyaka ya politiki. Ubusanzwe, Perezida Museveni yambara impuzankana ya gisirikari muri gahunda za gisirikari gusa.

Joshua Anywarach, umwe mu nteko ishingamategeko, ati “Ntiyakwiyibagije ko ari perezida w’umusivire (civilian president) ngo aze imbere y’inteko yambaye nk’abasirikari. Biriya ni ukwibutsa abanyagihugu ibyahise. Arimo aratugarura mu myaka ya za 86 (1986). Turabizi ko ari umukomando mukuru ariko ntabwo yari aje mu basirikari hano.”

Bamwe mu bagize inteko ishingamategeko bavuze ko Perezida Museveni yahisemo kwambara gisirikari mu rwego rwo guhangana n’abagize Inteko cyane ko batishimiye isesaguramutungo Leta yimirije imbere.

Ibrahim Kasozi ni umudepite uhagarariye agace ka Makindye y’Iburasirazuba, “Aho ariho hose ateganya guhura n’ibimukoma mu nkokora, ahajya yambaye kuriya kugira ngo abatere ubwoba. Yari azi neza ibibazo twamuhase ubwo twagiranaga nawe ibiganirompaka ku ngengo y’imari y’igihugu, kandi ndatekereza ko yaje aha kugira ngo atuneshe noneho yigaragaze nk’umunyakuri.”

Uhagarariye ishyaka rirwanya ubutegetsi mu nteko ishingamategeko, Winfred Kiiza, Museveni mu myambaro ya gisirikari yabibukije ibihe bibi bagize mu mwaka ushize ubwo hapfaga bantu muri Kasese aho Kiiza atuye.

Umudepite w’umugore uhagarariye Kasese (Kasese Woman MP) yagize ati “Ibi ntibisanzwe ku mukuru w’igihugu witabira inama y’ingenzi nk’iyi agaragara nk’ingabo. Wagira ngo yari aje kurwana cyangwa kubonana n’abasirikari.”

Nyuma y’imihango yo gutanga ikaze, Perezida Museveni na Madamu we bari kumwe na Minisitiri w’Uburezi, Janet Kataaha, ndetse n’umuvugizi w’Inteko Ishingamategeko, Rebecca Kadaga, bagannye mu cyumba cy’inama aho bari bategerejwe n’ibyishimo by’abadepite bahagararuye ishyaka riri ku butegetsi NRM

Avuga ku myambarire ye, Perezida Museveni yatangaje ko yahisemo kwambara bya gisirikari mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa muri Uganda (Uganda Made Products).

Museveni ati “Nshimishijwe n’uko udusangiza amagambo (speaker) ansabye kugira icyo mvuga ku myambarire yanjye. Iyi mpuzankana ya gisirikari nambaye yakorewe muri Uganda uretse ingofero yonyine. Kandi, iyi ngofero nijye watoranyije uko igomba kuba iteye mbifashijwe no kuba narabaye inyeshyamba. Nzi neza ibibi by;ishyamba, bityo iyi ngofero ikurinda imibu ikurya mu matwi.

Perezida Museveni yanakomoje ku mpaka zo kugundira ubutegetsi zizamurwa n’abatavugarumwe n’ubutegetsi bwe.

Ati “Kuvuga ko ndambye ku butegetsi, iryo ni ishyari. Yego nibyo mazeho imyaka 31…. Nzanakomeza nyobore kandi Itegekonshinga n’abaturage nibo bazagena igikwiye. Simwe rwose.”

Umuvugizi w’Inteko, Kadaga, yagerageje guturisha abagize inteko ishingamatego ariko Perezida Museveni amusaba kubareka kuko ngo we yumvaga yishimiye izo mpaka, aho yagize ati “bareke, barashaka kureba niba ubwenge bwanjye bukora vuba.”

Akomeza, Museveni ati “Iyo nza kuba naragendeye ku bitekerezo by’aba (abatavugarumwe nanjye) ntimwakabaye muri aha. Ntibazi ko ubuzima ari ingorane gusa. Ibitekerezo byabo bipfuye ntibishobora kuganza.”

“Ntimukaganzwe n’igitutu cy’aba bantu ahubwo mujye mureba ibyiza dufite.”

Ku musozo w’inama, umuvugizi Kadaga yavuze ko hari abashyitsi batandukanye batangajwe n’ukuntu abagize inteko baca mu ijambo

Ibitekerezo

  • museveni uru umuntu wumugabo cyane ureka abo mutavuga rumwe balavuga ibwo.bashaka ubundi ukabaryana intebe yubuyobozi basakuza ngusa cyakora uzarebe uburyo wayirekura uyibsyeho igihe

    Ngo ingofero imurinda imibu sesengura icyo yashatse kuvuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa