skol
fortebet

Umugenzuzi mukuru w’ishyaka rya NRM ntakozwa ibyo guhindura itegeko nshinga ngo Museveni akomeze ayobore

Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2017

Sponsored Ad

Aha, Ruth Nankabirwa(umugenzuzi w’ishyaka NRM) yasuhuzaga Perezida Museveni
Ruth Nankabirwa, umugenzuzi mukuru mu ishyaka riri ku butegetsi (NRM) yanenze bamwe mu bagize Inteko Ishingamategeko b’iiryo shyaka bifuza ko hagenwa ingengo y’imari izifashishwa mu ihindurwa ry’itegekonshinga kugira ngo Perezida Museveni azongere yemererwe kuyobora nyuma yo kuzuza imyaka 75.
Nk’uko itegekonshinga ribiteganya, nta muntu wemerewe kuba umukuru w’igihugu arengeje imyaka 75 y’ubukure.
Perezida Yoweri K. (...)

Sponsored Ad

Aha, Ruth Nankabirwa(umugenzuzi w’ishyaka NRM) yasuhuzaga Perezida Museveni

Ruth Nankabirwa, umugenzuzi mukuru mu ishyaka riri ku butegetsi (NRM) yanenze bamwe mu bagize Inteko Ishingamategeko b’iiryo shyaka bifuza ko hagenwa ingengo y’imari izifashishwa mu ihindurwa ry’itegekonshinga kugira ngo Perezida Museveni azongere yemererwe kuyobora nyuma yo kuzuza imyaka 75.

Nk’uko itegekonshinga ribiteganya, nta muntu wemerewe kuba umukuru w’igihugu arengeje imyaka 75 y’ubukure.

Perezida Yoweri K. Museveni yavutse mu mwaka wa 1944, ubu akaba amaze kugira imyaka 73. Ibi bivuze ko nyuma y’imyaka ibiri gusa, Perezida Museveni azaba atacyemerewe kuyobora Uganda kuko azaba agejeje imyaka itegeoko ribuza. Ni ukuvuga, muri 2019 nibwo itegeko rizamukumirira inshingano zo kuyobora igihugu.

Ku itariki 18 Gashyantare 2016 nibwo Perezida Museveni yongeye gutorerwa kuyobora Uganda nyuma y’Iseswa ry’itegekonshinga ryamubuzaga guhatanira manda ya gatatu nk’umukuru w’igihugu. Gutorwa kwe kwamuhesheje ububasha bwo gutegeka Uganda kugeza muri 2021 aho manda y’imyaka itanu izaba igeze ku musozo. Kuri iyi nshuro Perezida Museveni yatowe yanikiye uwo batavuga rumwe w’Ishyaka rya FDC, bwana Dr. Kiiza Besigye umaze kumenyerwa nk’inkomyi ya NRM ishyaka rya Perezida Museveni.

Amakuru atangazwa avuga ko Perezida Museveni ari kugirana ibiganiro na bamwe mu nteko ishingamategeko byiga ukuntu bashyiraho kampanye ikurikirana by’umwihariko iyo ngingo.
Gusa, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Nankabirwa yabwiye itangazamakuru ko amafaranga bashaka kugenera kampanye yo guhindura itegeko hagamijwe gusesa imyaka fatizo ashobora guteza ibibazo bikomeye.

Ngo uretse ibyo Nankabirwa asoma mu binyamakuru, nta mudepite n’umwe uramugana ngo amubwire kuby’ayo mafaranga.

Yagize ati”Ntibyaguhira uramutse uje kunsaba mafaranga yo gukora akazi watorewe. Wakagombye kwiyica ahubwo. Ibaze nawe, byibuze ari abandi batari abadepite. Kuza imbere y’umugenzuzi ngo duhe miliyoni 300 cyangwa se ntitujye gukora inshingano zacu?! Gute se? "

"Gute njye wambwira ayo mahomvu? Icyo ni icyaha rwose, yewe ni n’ubuswa. Abayoboke bawe baramutse bumvise ibyo, byaba ari nk’icyaha pe. Umuntu nka Perezida wa mbere warwanyije ruswa ntabwo ashobora kujya kwicarana n’abaturage ngo baganire kuri biriya.”

Nankabirwa yanemeje ko hari amashyaka menshi ashyigikiye gahunda yo gukuraho imyaka ibuza Perezida Museveni gukomeza kuyobora, gusa ngo ibi biri guteza impaka z’urudaca hagati y’ababishyigikiye n’abadashyigikiye iyo gahunda. Kandi ngo hari na bamwe mu bagize ishyaka rya NRM badakozwa iby’izo mpinduka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa