skol
fortebet

Uganda:Umunyamakuru Andrew Mwenda ashinja Lt. Gen. Tumukunde kurangwa n’indimi zitandukanye ku nyungu ze za politiki kugera n’aho agonganisha ubuyobozi bw’igihugu cye n’u Rwanda

Yanditswe: Monday 09, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umunyamakuru Andrew Mwenda ashinja (Rtd) Lt. Gen. Henry Tumukunde kurangwa n’indimi zitandukanye ku nyungu ze za politiki, bikagera n’aho agonganisha ubuyobozi bw’igihugu cye n’amahanga. ndetse no guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho atibagiwe n’itangazamakuru.

Sponsored Ad

Kuri we, Andrew Mwenda abona ko iki ari cyo gihe cyo kubyibuka byose mu gihe Gen. Henry Tumukunde ashaka guhatana n’abarimo Yoweri Museveni ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu cya Uganda.

Inkuru ya PM Daily ivuga ko Andrew Mwenda ashingira ku cyo yise ikinyoma cy’uko ubwo Gen. Tumukunde yari Minisitiri w’Umutekano, yabeshye Museveni ko Gen. Kale Kayihura wahoze ari umuyobozi wa polisi akorana n’u Rwanda mu mugambi wo kurushyikiriza abanyabyaha rukurikiranye.

Gen. Tumukunde ngo yavuze ko abo Banyarwanda bahungiye mu gihugu cya Uganda bibasirwaga na Gen. Kayihura abifashijwemo n’abandi bari mu rwego yari ayoboye.

Gen. Tumukunde uherutse gutangaza ko aziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu gihe yari Minisitiri w’Umutekano, yari inshuti ya Gen. Kayihura.

Bivigwa ko yahaga amabwiriza abasirikare ngo bagatera ubwoba abatavuga rumwe n’uyu muyobozi, atibagiwe n’abanyamakuru nk’uko Mwenda abitangaza. Ati: “Yateraga ubwoba ibitangazamakuru n’abanyamakuru! Ubu arabona agaciro k’itangazamakuru rifite ubwisanzure, rimuha urubuga rwo kugaragarizaho ibyiyumviro bye. Ariko se aribuka ibyo yakoze?”

Mu 2018 ni bwo Perezida Museveni yakuye Gen.Tumunde ku mwanya wa Minisitiri w’Umutekano. Ni nacyo gihe kandi Gen. Kayihura yakuriwe ku buyobozi bwa Polisi ya Uganda, gusa we yahise atabwa muri yombi ashinjwa koherereza u Rwanda abanyabyaha bari mu buhungiro nka Lt. Joel Mutabazi.

Hashize iminsi mike Gen. Tumukunde atangaje ko azahatana na Museveni mu matora, uyu Mukuru w’Igihugu yamwambuye abamurinda ariko ntibizwi niba bifite aho bihuriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa