skol
fortebet

Uganda: Umusore w’imyaka 19 arashaka kwiyamamariza kuba perezida

Yanditswe: Thursday 13, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 19 yafashe inyandiko z’abashaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe aho agiye kuzuzuza ngo atange kandidatire.
Hillary Humphrey Kaweesa yavuze ko asanzwe afite abo ayobora kandi afite ubushobozi bwo gutegeka igihugu.
Bwana Kaweesa asanzwe ari umunyeshuri mu ishuri ryisumbuye nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru muri Uganda.
Avuga ko azashakisha amashilingi miliyoni 20 ya Uganda (ni asaga miliyoni eshanu mu mafaranga y’u Rwanda) asabwa abashaka kwiyamamaza (...)

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 19 yafashe inyandiko z’abashaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe aho agiye kuzuzuza ngo atange kandidatire.

Hillary Humphrey Kaweesa yavuze ko asanzwe afite abo ayobora kandi afite ubushobozi bwo gutegeka igihugu.

Bwana Kaweesa asanzwe ari umunyeshuri mu ishuri ryisumbuye nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru muri Uganda.

Avuga ko azashakisha amashilingi miliyoni 20 ya Uganda (ni asaga miliyoni eshanu mu mafaranga y’u Rwanda) asabwa abashaka kwiyamamaza kuri uwo mwanya.

Bwana Kaweesa agomba kandi gushaka imikono y’abantu 100 muri buri karere bamwemeza. Uganda ifite uturere turenga 100.

Itegekonshinga rya Uganda ryemerera umuntu wese urengeje imyaka 18 guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Uyu muhungu aje mu rugamba rurimo ibikonyozi Robert Kyagulanyi – uzwi cyane muri muzika nka Bobi Wine w’imyaka 38, Henry Tumukunde w’imyaka 61 wahoze akorana bya hafi na Perezida Yoweri Museveni, ndetse na Bwana Museveni ubwe w’imyaka 75 usanzwe ku butegetsi yagiyeho Bwana Kaweesa ataravuka.

Ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda riherutse kwemeza ko umukuru waryo Yoweri Kaguta Museveni ariwe uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha.

Nta gutungurana kwabaye kuko umunyamabanga mukuru wa NRM yari aherutse kuvuga ko muri iryo shyaka nta muntu wagaragaje ubushake bwo guhatana na Bwana Museveni.

Kuri Twitter, perezida Museveni w’imyaka 75 ugiye kwiyamamariza manda ya gatandatu, yahise avuga ko “mu gihe nyacyo, azatangaza gahunda ye n’imigabo n’imigambi afite”.

Mu kwezi kwa 11 biteganyijwe ko komisiyo y’amatora ari bwo izemeza ‘kandidatire’ z’abashaka guhatanira uwo mwanya.

Naramuka yongeye gutorwa, uyu mugabo umaze imyaka 34 ku butegetsi azaba yemerewe gutegeka indi myaka itanu, yabishaka agahatanira indi kuko mu 2017 itegekoshinga ryavanyeho manda ntarengwa.

Nubwo andi mashyaka ataratangaza abazayaserukira mu matora, gusa byitezwe ko ushobora kuzahangana bikomeye na Museveni ari umunyamuziki n’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine.

Kubera coronavirus, leta ya Uganda yategetse ko ibikorwa byo kwiyamamaza bitagomba kuba mu buryo busanzwe, abiyamamaza bagomba gukoresha amaradiyo na televiziyo gusa.

Mu gihe radiyo arizo benshi bageraho, ishyaka riri ku butegetsi rifite amahirwe, ugereranyije n’uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi, kuko radiyo nyinshi zifitwe n’abantu bo muri NRM.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa