skol
fortebet

Uganda yahakanye ko itakiriye inama yo gushyiraho komite ya RNC

Yanditswe: Sunday 24, Nov 2019

Sponsored Ad

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe itangazamakuru muri Uganda, yahakanye ko nta nama bakiriye igamije gushyiraho komite nshingwabikorwa y’ishyaka rya RNC iyihagarariye muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru aherutse kujya hanze yabitangaje,Uganda yagizwe imwe mu ntara y’iri shyaka rya RNC rigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Amakuru aravuga ko iyi komite ya RNC yagiyeho ihagarikiwe n’urwego rw’ubutasi bwa Uganda CMI, Leta ya uganda na bimwe mu binyamakuru.

Uganda yasohoye itangazo rihakana ishingwa rya komite ya RNC,ndetse ihakana uruhare rwayo mu kurifasha.

Iyi baruwa igira iti “Uganda irahakana yivuye inyuma amakuru avuga ko yakiriye inama yari igamije gutora komite ya Rwanda National Congress [RNC]. Uganda nta gahunda cyangwa ubushake ifite bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Leta ya Uganda ishishikajwe no kubahiriza amasezerano yashizweho umukono n’abakuru b’ibihugu byombi tariki ya 23/9/2019 i Luanda muri Angola.

Uganda yavuze ko itegereje igisubizo cya leta y’URwanda mu gushyiraho Komite ihuriweho n’ibihugu byombi mu rwego rwo gukemura ibibazo biri hagati yabyo.

Bamwe mu bahoze mu mitwe ya FDLR na RUD-URUNANA bafashwe na Leta y’u Rwanda bemeje ko igihugu cya Uganda gifasha imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.


Ibaruwa ya Uganda

Ibitekerezo

  • Ubundi urwanda nimwere opposition mwere gutinya guhangana muri politics,kuko guhora mwikanga mutinya ntahobizabageza...uretse kwanduranya nabaturanyi,uguhunze ubumurushije imbaraga none kwirirwa mumuvugaho nukumwongera ingufu nokumwamamaza.

    Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir). Dore ingero nkeya: Mwibuke president Museveni asinya amasezerano na General Tito Okello muli 1986,i Nairobi.Yahise amuca inyuma afata Kampala.Muribuka president Habyarimana amaze gusinya amasezerano ya Arusha muli August 1993,yagera I Kigali akavuga ati:” Amasezerano se ni iki?Si ibipapuro??”. Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80).Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,ubwicanyi,inzangano,kwikubira,Gutonesha bene wanyu,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa