skol
fortebet

Uganda yasubije u Rwanda ku bakora ibyaha bagahungirayo n’ umubano urimo agatotsi

Yanditswe: Thursday 22, Nov 2018

Sponsored Ad

Guverinoma ya Uganda yasubije u Rwanda ko ubutumwa bugenewe Uganda rwajya rubunyuza muri kuri ambasaderi wa Uganda mu Rwanda inasaba u Rwanda gutanga amakuru yisumbuye ku kibazo cy’ abakora ibyaha bakajya bagahungira muri Uganda.

Sponsored Ad

Ambasaderi Patrick Mugoya, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga muri Uganda yasubizaga ibyatangajwe na Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda Dr Richard Sezibera mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku wa Kabili.

Amb. Sezibera yavuze ko hari ibibazo by’ Abanyarwanda bajya muri Uganda bagahohoterwa yongeraho ko u Rwanda rurimo gushaka uko iki kibazo cyakemuka. Yavuze ko kuba u Burundi na Uganda bitabanye neza n’ u Rwanda bitaturutse ku Rwanda ahubwo u Rwanda rwiteguye kwakira ibi bihugu nibishaka ko umubano wongera kuba nta makemwa.

Mugoya yabwiye Chimpreports ko ku kibazo cy’ abanyarwanda bakora ibyaha bagahungira muri Uganda, iki gihugu kibakira nk’ impunzi zisanzwe kuko nta makuru kiba gifite agendanye n’ ibyaha bakekwaho.

Yagize ati “Iyo abantu baje nk’ impunzi tugira uburyo tubakira. Niba u Rwanda rubafiteho amakuru ajyanye n’ ibyaha niruhadusangize”

Minisitiri ushinzwe Ibiza muri Uganda aherutse kuvuga ko hari Abanyarwanda bava mu Rwanda bagahungira muri Uganda nubwo u Rwanda ari igihugu gitekanye. Ngo icyo bahunga nta sano gifitanye na jenoside.

Ku kibazo cy’ umubano utifashe neza hagati ya Uganda n’ u Rwanda Mugoya yasabye u Rwanda kubibwira Uganda ruciye muri ambasade yayo.

Ati “Dufite muri buri gihugu abahagarariye ikindi, nibace muri ambasade tubikemure , tubikemura kenshi muri ubu buryo”

Mu myaka yashize u Rwanda na Uganda byari bifitanye imishinga ikomeye yadindiye. Iyo mishanga irimo inzira ya gale ya mashe, ibikorwaremezo, umuyoboro w’ amashanyarazi n’ uwa interinte n’ ibindi.

U Rwanda rushinja Uganda gukorana n’ inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa zirwanya Uganda ariko Uganda irabihakana. Uganda ivuga ko Abanyarwanda bafatirwa muri Uganda bagahohoterwa baba bagiye kuneka gusa mu minsi ishize Uganda iherutse gufunga abanyarwanda barenga 20 irakatira nyamara bari bajyanywe no gushaka imibereho.

Umwe mu bayobozi bakomeye muri Uganda yavuze ko Abanyarwanda n’ Abanya – Uganda nta kibazo bafitanye mu mizi y’ imibanire yabo gusa akeka ko hari abantu baba bafitanye ibibazo hagati yabo atifuje gutangaza.

Yagize ati “Niba hari abantu bafitanye ibibazo ibyo ni akazi kazoo. Abanyarwanda mu mizi yabo nta kibazo bafitanye”

Perezida wa Uganda Museni na mugenzi w’ u Rwanda Paul Kagame, n’ abahagarariye diplomasi muri ibi bihugu byombi bamaze guhura inshuro zirenze imwe mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’ umubano utifashe neza ariko nta cyo biratanga gusa hari icyizere ko bizakemuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa