skol
fortebet

Uko byari byifashe ubwo mu Burundi batoraga referandumu ishobora kugumisha Nkurunziza ku butegetsi

Yanditswe: Thursday 17, May 2018

Sponsored Ad

None tariki 17 Gicurasi 2018, Abarundi barenga miliyoni 5 baratora kamarampaka YEGO ni itsinda Perezida Pierre Nkurunziza abe ashobora kugumana ubutegetsi kugera muri 2034.

Sponsored Ad

Ni itora ryabaye nta ndorerezi mpuzamahanga cyangwa ibinyamakuru mpuzamahanga birimo BBC na radiyo ijwi ry’ Amerika kuko biherutse gufungwa bishinjwa gukora binyuranyije n’ amahame y’ umwuga w’ itangazamakuru nyamara hari ababibonye nk’ uburyo Leta y’ u Burundi yakoresheje ngo yimire ibinyamakuru bishobora kunenga ibitagenda muri iki gihe cyo gutora referandumu.

Mu byumweru 2 bishize hakorwa ubukangurambaga butegura iyi kamarampaka mu buryo bumvikanye ihohoterwa ryakorerwaga abashyigikiye ko hatorwa OYA.

Iyi kamarampaka abatavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Nkurunziza bayibona nk’ ije guhamba amasezerano ya Arusha yasinywe muri 2000 akaba inzira yo guhagarika intambara za gisivile zari zaratangiye mu 1993.

Perezida Nkurunziza yazindutse mu gitondo kare atorera ku ishuri ribanza rya Ngozi, aho avuka akaba anahatuye. Yagiye gutora ari kumwe n’ umugore.

Nyuma yo gutora Nkurunziza yagize ati “Ni ibihe bikomeye twari dutegereje. Turashimira Abarundi bazindutse bajya gutora, ni ikimenyetso cyo gukunda igihugu”.
Perezida Nkurunziza yavuze ko ibintu byose byagenze neza mu byumweru bibiri by’ ubukangurambaga bwateguraga iyi kamparampaka anavuga ko afitiye icyizere amahitamo y’ abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa