skol
fortebet

Uko Isi yiriwe tariki 12 Kamena 2018 [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 12, Jun 2018

Sponsored Ad

Mu nshamake y’ uko Isi yiriwe kuri uyu 12 Kamena 2018 harimo ibyo Perezida wa US n’ uwa Koreya ya Ruguru bemeranyije ubwo bahuraga bwa mbere mu mateka y’ ibihugu byabo, Loni yababajwe n’ umusirikare w’ Umurundi wiciwe mu butumwa bw’ amahoro. U Rwanda rwerekanye aho rugeze mu gushyira mu bikorwa imyanzuro ku burenganzira bwa muntu.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga muri Minijust, Umurungi Providence

Rwanda rwatoranyije imyanzuro 50 irebana no kubahiriza uburenganzira bw’abaturage haba muri politiki, ubukungu, umuco ndetse n’imibereho myiza, kuri ubu 20% muri iyo imaze gushyirwa mu bikorwa mu buryo bwa burundu.

Mu bimaze gushyirwa mu bikorwa harimo ibirebana no kugabanya ubucucike muri gereza zo mu Rwanda, ahubatswe gerezaenye zirimo iya Mageragere, Nyagatare, Rubavu na Nyanza, mu gihe izindi zagiye zagurwa ndetse zikavugururwa.

Mu nama yahuje Minisiteri y’ubutabera (Minijust) n’abafatanyabikorwa bayo mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu kuri uyu wa Kabiri, hagaragajwe uko n’indi myanzuro itarashyirwa mu bikorwa ihagaze.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga muri Minijust, Umurungi Providence, yavuze ko amabwiriza asigaye nayo yatangiye gushyirwa mu bikorwa, ibyinshi akaba atari ibintu bishobora gukorwa ngo bihite birangira.

Yagize ati “Nk’ibijyanye n’ubukungu, uburezi, ubuzima, mbese ibyo by’imibereho y’abaturage muri rusange, ntiwavuga ngo uyu munsi nakoze igikorwa abaturage banjye babayeho neza 100%.”Trump na Kim bahuye bemeranya ibintu bine bikomeye

Perezida Trump na Kim bahuye bemeranya ibintu 4 bikomeye

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika bwa mbere mu mateka yahuye 12 Kamena yahuye na Perezida wa Koreya ya Ruguru bagirana ibiganiro by’ amateka banemeranya ibintu bine by’ ingenzi.

Perezida Donald Trump na Kim Jong-un bumvikanye ko Amerika na Koreya ya Ruguru yazatangira imigenderanire kuko abaturage babo bifuza amahoro, bumvikanye ko Amerika igiye gufasha Koreya ya Ruguru gushaka amahoro arambye. Bumvikanye kandi gushyira mu bikorwa amasezerano ya Panmunjom yo mu kwezi kwa kane itariki 27 mu 2018, aho ubwo habaga inama y’abakuru b’ibihugu bya Korea ya Ruguru n’iy’ epfo. Ikindi bumvikanye ni uko Koreya ya Ruguru ihagarika burundu ikorwa ry’ intwaro kirimbuzi.

Abanyamategeko ba Jean Pierre Bemba basabye ko ahita arekurwa

Abanyamategeko baburanira umunyapolitike wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo Jean-Pierre Bemba kuri uyu wa 12 Kamena basabye basabye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kumurekura nk’ uko byatangajwe n’ ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP.

Muri 2016 Jean Pierre Bemba wigeze kuba visi Perezida wa DR Congo urukiko rwamuhamije ibyaha by’ ibasiye inyokomuntu n’ ibyaha by’ intambara rumukatira gufungwa imyaka 18, ariko mu cyumweru gishize urukiko rwo mu Buholandi rwamugize umwere rushingiye kukuba ibi byaha byarabaye 2002 Jean Pierre Bemba adahari.

Espagne yemeye kwakira abimukira bari ku nkengero z’Ubutaliyani

Ikigo cy’ abagiraneza cyo mu Budage SOS Méditerranée cyashize ku mbuga amafoto y’ abimukira 629 bari mu bwato buri mu kiyaga ku ruhande rwa Malte, cyarohoye kivuga ko ubwato bubiri bw’ Abataliyani buzafasha kubajyana mu gihugu ca Espagne cyemeye kubakira.

Burkina Faso: Abaganga bari mu myigaragambyo yo kuvura abarwayi ku buntu

Abakora mu rwego rw’ubuzima muri Burkina Faso batangiye ibikorwa byo kwigaragambya mu buryo budasanzwe. Guhera wa Mbere kugeza mu gihe runaka bazavura abarwayi ku buntu. Ngo nta mafaranga y’abarwayi bashaka. Mu bigo bito bitanga serivise z’ubuvuzi ngo birakunda kuko n’ubundi abakora mu buzima bihemba mu mafaranga binjiza.

Amavuriro manini ho ngo ni inkuru itandukanye kuko abacungamutungo bayo baca amafaranga y’ama CFA 1500 ($2) buri murwayi bakiriye uretse umugore utwite cyangwa abana bari munsi y’imyaka itanu.

Umwe mu barwaje umuntu ku bitaro bikuru mu mujyi wa Ouagadougou, byitwa Yalgado Ouedraougo, yabwiye BBC ko atigeze yishyura.
Uyu murwaza witwa Aissata Ouedraogo yagize ati: “Twavuriwe ubuntu. Kuva mu gitondo abaganga n’abaforomo baraza kureba umurwayi. Ni byiza rwose. Biradufasha kugira amafaranga tubika, azadufashe mu bindi.”
Iyi myigaragambyo ni kimwe mu bikorwa Ihuriro ry’abakora mu buvuzi bw’abantu n’inyamaswa muri Burkina Faso bakoze.
Aba barashinja Leta kugenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yavuye mu biganiro bagiranye muri Werurwe 2017, ko izashyiraho amategeko agenga imishahara, gushyira abakozi mu kazi no kubazamura mu ntera.

UN yababajwe n’urupfu rw’umusirikare w’u Burundi warasiwe muri Centrafrika

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yatangaje ko bababajwe n’umusirikare w’u Burundi wiciwe muri Repubulika ya Centrafrika, aho yari ari mu butumwa bwo kugarura amahoro.
Guterres yatangaje ko urupfu rw’uyu musirikare rwatumye habaho icyunamo cyo kunamira n’abandi basirikare batanu ba Loni bamaze gusiga ubuzima muri Centrafrika kuva uyu mwaka watangira.
Yatangaje kandi ko kwica abasirikare b’umuryango w’abibumbye bari mu butumwa bwo kugarura amahoro, bifatwa nk’icyaha kiremereye cy’intambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa