skol
fortebet

Umugore wa Robert Mugabe ashobora kwirukanwa burundu muri ZANU PF, yanasabwe gusaba Isi imbabazi

Yanditswe: Friday 15, Dec 2017

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cya Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yavuze ko ishyaka Zanu-PF rizubahiriza politike ishingiye ku butegetsi bw’ abaturage butangwa n’ abaturage bukanakorera abaturage.
Abagize iri shyaka bashobora kuba bagiye kwirukana burundu muri iri shyaka Grace Mugabe umugore wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe.
Perezida Mnangagwa yabivugiye mu ijambo kongere yaguye ya ZANU PF iba rimwe Mu mwaka. Bwana Mnangagwa yavuze ko Zanu-PF ikwiye gukomeza guhiganwa mu matora yizewe, (...)

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cya Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yavuze ko ishyaka Zanu-PF rizubahiriza politike ishingiye ku butegetsi bw’ abaturage butangwa n’ abaturage bukanakorera abaturage.

Abagize iri shyaka bashobora kuba bagiye kwirukana burundu muri iri shyaka Grace Mugabe umugore wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe.

Perezida Mnangagwa yabivugiye mu ijambo kongere yaguye ya ZANU PF iba rimwe Mu mwaka. Bwana Mnangagwa yavuze ko Zanu-PF ikwiye gukomeza guhiganwa mu matora yizewe, y’ukuri kandi arangwamo ubwisanzure.

Ni ubwa mbere iyi kongere ibaye kuva Robert Mugabe atanze ubutegetsi yari amazeho 37.

Abahagarariye abandi mu ishyaka ZANU PF bitabiriye iyi kongere bateganya ko Mnangagwa ariwe mukandida wa ZANU PF mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu mwaka utaha.

Nk’ uko BBC yabitangaje abagize ZANU PF bashobora kuba bagiye kwemeza Grace Mugabe yirukanwa muri iri shyaka ubuzima bwe bwose.

Ku butegetsi bwa Mugabe by’ umwihariko mu minsi ye ya nyuma muri Perezidansi ya Zimbabwe Grace Mugabe yari mubavuga rikijyana ndetse anahabwa amahirwe yo kuzasimbura umugabo we wari usasiye ku butegetsi. Grace Mugabe ashinjwa kuba ariwe wari inyuma y’ umugambi wo kumenesha Perezida Mnangagwa wari wahunze Zimbabwe mbere gato y’ uko igisirikare cyambura Mugabe bumwe mu bubasha bikaza kurangira yeguye ku butegetsi.

Icyo gihe Mnangagwa yari Visi Perezida wa Zimbabwe ari n’ inshuti y’ akadasohoka ya Mugabe.

Ikinyamakuru Bulawayo24 cyashyize ahagaragra ibaruwa ifunguye yandikiwe Grace Mugabe imusaba gusaba abatuye Isi imbabazi. Uwanditse iyi baruwa avuga ko abizi neza ko aho Grace Mugabe ari adatekanye kuko yahemukiye Imana n’ abantu gusa aracyari umunyazimbabwe umubyeyi w’ ubutaka bwitwa Zimbabwe bityo ngo akwiye gusaba imbabazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa