skol
fortebet

Umuhungu wa Perezida wa Afurika Y’Epfo yagiye gusaba umukobwa muri Uganda yitwaje inka 100 Amama Mbabazi arazanga[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 21, May 2018

Sponsored Ad

skol

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Andile Ramaphosa w’imyaka 36 umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yageze mugihugu cya Uganda aherekejwe n’abasaza bo mu muryango we, baje gukwa umukobwa witwa Bridget Birungi w’imyaka 37 usanzwe arererwa murugo rwo kwa Amama Mbabazi, aho bari baje bitwaje ishyo ry’inka zigera ku ijana baje gukwa uyu mukobwa.
Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yageze i Kampala muri Uganda aherekejwe n’umubyeyi we ndetse n’abandi bantu 11 bo mu muryango (...)

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Andile Ramaphosa w’imyaka 36 umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yageze mugihugu cya Uganda aherekejwe n’abasaza bo mu muryango we, baje gukwa umukobwa witwa Bridget Birungi w’imyaka 37 usanzwe arererwa murugo rwo kwa Amama Mbabazi, aho bari baje bitwaje ishyo ry’inka zigera ku ijana baje gukwa uyu mukobwa.

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yageze i Kampala muri Uganda aherekejwe n’umubyeyi we ndetse n’abandi bantu 11 bo mu muryango we, bakirwa mu rugo rwa Amama ruherereye mu gace ka Kololo aho bari bajyanywe no gusaba umugeni witwa Bridget Birungi.

Muri uyu muhango Amama Mbabazi yavuze ko umukobwa we batamugurana inka 100 nk’uko byari byatangajwe. Avuga ko batamugurisha ahubwo ko izo nka baziha umusore n’umukobwa bagiye kurushinga kugira ngo nabo bazabashe guteza imbere urugo rwabo.

Amama Mbabazi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Uganda, yavuzeko nubwo umuhango wazanye aba bakwe ari uwo gukwa, atariko biri, ku bwe ngo abifata nko kubatesha agaciro yagize ati “Ntabwo tubaha umukobwa wacu kuko aracyari uwacu, ntabwo tumugurisha kubera inka muje mwitwaje” yonge agira ati “ibyo mwaduha byose turabiha umuryango mushya nabo bazabibyazemo ibindi byinshi bateze imbere umuryango wabo. Ibi ni amateka y’ivangura kandi tugoma kutabyemera. Ahubwo twagakwiriye kuba twubakira uyu muryango mushya ugiye kuvuka, tukabafasha kwiyubaka mu rugendo bagiye gutangira.”

Umuryango wa Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa wahise unacibwa icyiru cy’intama imwe bitewe n’uko umusore wabo yateye inda uyu mukobwa batararushinga.


Ibitekerezo

  • Coup de chapeau kuri Amama Mbabazi, iyaba n’ababyeyi bacu babigenzaga uku twari gukira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa