skol
fortebet

Umukandida ushyigikiwe na Perezida Joseph Kabila yatangiye kwiyamamaza mbere y’ igihe

Yanditswe: Wednesday 21, Nov 2018

Sponsored Ad

Uwo Perezida Joseph Kabila wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yahisemo ngo abe ari we wamusimbura ku butegetsi, ku wa mbere yatangaje igenabikorwa rye, habura iminsi itatu ngo ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida-perezida bitangire.

Sponsored Ad

Nk’ uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP, Emmanuel Ramazani Shadary yatangaje gahunda y’iterambere yo mu gihe cy’imyaka itanu, gahunda ifite ingengo y’imari ya miliyari 86 z’amadolari y’Amerika.

Ni bwo bwa mbere Bwana Shadary yari agize icyo atangaza ku mugaragaro kuva yagenwa mu ntangiriro y’ukwezi kwa munani nk’umukandida-perezida w’urugaga rw’amashyaka ari ku butegetsi muri Kongo.

Yabwiye imbaga y’abamushyigikiye ko azashimangira ububasha bwa leta, akongera ibyinjiza amafaranga mu bukungu bw’iki gihugu, agahanga imirimo, akarwanya ubukene ndetse anasezeranya kwegereza abaturage ibikorwa bya leta.

Amatora ya perezida yo gutora usimbura Perezida Kabila uri ku butegetsi guhera mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2001 - ateganyijwe kuba ku itariki ya 23 y’ukwezi gutaha kwa cumi na kabiri.

Ni amatora y’ingenzi kuri ejo hazaza h’iki gihugu gikize ku mabuye y’agaciro cyahoze gikolonizwa n’Ububiligi, kitaragira isimburana ku butegetsi rikozwe mu mahoro kuva cyabona ubwigenge mu mwaka wa 1960.

Hashize hafi imyaka ibiri manda ya kabiri ari na yo ya nyuma ya Bwana Kabila irangiye, ariko yagumye ku butegetsi kubera ingingo yo mu itegekonshinga rya Kongo ivuga ko mu gihe nta matora ya perezida araba hagomba kuba hariho perezida muri icyo gihe.

Mu kwezi kwa munani uyu mwaka, Bwana Kabila yatangaje ko ataziyamamaza ahubwo azashyigikira Bwana Shadary - wahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ku butegetsi bwe akaba ari n’inkoramutima ye - mu matora ya perezida yimirije.
Hari hashize amezi hibazwa icyo Bwana Kabila yateganya gukora - amezi yaranzwe n’imyigaragambyo yagiye iburizwamo ikagwamo ababarirwa mu macumi.
Muri uku kwezi kwa cumi na kumwe, amashyaka arindwi atavuga rumwe n’ubutegetsi yahisemo Martin Fayulu, umudepite utazwi cyane, nk’umukandida-perezida ahuriyeho.

Ariko bidateye kabiri, amashyaka abiri muri yo yaje kwisubiraho avuga ko abarwanashyaka bayo banze icyo cyemezo, avuga ko ahubwo azatanga abakandida bayo bari basanzwe baremejwe n’akanama k’amatora ka Kongo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa