skol
fortebet

Umukuru wa polisi ya Uganda n’ uwahoze akuriye ubutasi bari mubagiye gusezererwa

Yanditswe: Sunday 16, Apr 2017

Sponsored Ad

Igihugu cya Uganda cyashyize ahagaragara urutonde rugaragaza ingengabihe y’ uko abasirikare n’ abapolisi bakuru bazagenda basezererwa, mu bari kuri urwo rutonde harimo Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, Gen. Kale Kayihura uzasezerwa mu 2020 na Gen. David Sejusa wahoze ayobora urwego rw’ubutasi.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Richard Karemire yabwiye Daily Monitor ko gushyiraho ingengabihe byakozwe mu rwego rwo kugira ngo abazajya mu kiruhuko babe bitegura, n’ibyo bazagenerwa bishyirwe (...)

Sponsored Ad

Igihugu cya Uganda cyashyize ahagaragara urutonde rugaragaza ingengabihe y’ uko abasirikare n’ abapolisi bakuru bazagenda basezererwa, mu bari kuri urwo rutonde harimo Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, Gen. Kale Kayihura uzasezerwa mu 2020 na Gen. David Sejusa wahoze ayobora urwego rw’ubutasi.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Richard Karemire yabwiye Daily Monitor ko gushyiraho ingengabihe byakozwe mu rwego rwo kugira ngo abazajya mu kiruhuko babe bitegura, n’ibyo bazagenerwa bishyirwe ku murongo hakiri kare.
Ati” Nk’uko bigenda mu mirimo isanzwe y’abasivili, buri wese iyo ageze mu kazi amenyeshwa igihe azagira mu kiruhuko. Ni nako bimeze hano, turimo turakora ku buryo abinjiye mu gisirikare banamenya igihe bazakiviramo.”

Biteganyijwe ko nibura abasirikare bagera ku 2 175 bazasezererwa mu gisirikare mu myaka umunani iri imbere; muri bo harimo benshi mu ba ‘General’ bafatanyije na Perezida Yoweri Museveni mu rugamba rwo kubohora Uganda hagati ya 1980-1986.

Itsinda rya mbere rigizwe n’abasirikare 400 rizasezererwa mu Ugushyingo 2017, buri mwaka hakazajya hasezererwa ibyiciro bibiri kugeza mu 2025.

Ubusanzwe amabwiriza agenga igisirikare cya Uganda agena imyaka ntarengwa umusirikare atagomba kurenza agifite ipeti runaka, iyo igeze atarigeze azamurwa hafatwa umwanzuro wo kumusezera.

Urutonde rw’aba-General bazasezererwa

2018

Maj Gen Joram Mugume
Maj Gen Pecos Kutesa
Maj Gen Sam Turyagyenda
Maj Gen Joshua Masaba

2019

Gen Elly Tumwine
Lt Gen Ivan Koreta
Brig Waswa Balikalege

2020

Gen Kale Kayihura
Lt Gen Jim Owoyesigire
Maj Gen Silver Kayemba
Brig Joram Kakari

2021

Lt Gen Andrew Gutti
Maj Gen Proscovia Nalweyiso
Brig Steven Kashaka
Maj Gen Nakibus Lakara
Brig Sam Kavuma

2023

Lt Gen Wilson Mbadi
Maj Gen James Mugira
Maj Gen Fred Luciana
Brig Lucky Kidega

2024

Maj Gen Peter Elwelu
Maj Gen Charles Lutaya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa