skol
fortebet

Umukuru wa Sena ya DR Congo nawe ejo ashobora kweguzwa

Yanditswe: Thursday 04, Feb 2021

Sponsored Ad

Ejo kuwa gatanu inteko ishingamategeko ya Congo umutwe wa Sena izaterana yige ku busabe bw’umwe mu bayigize iyo nteko bwo kweguza umukuru wayo Alexis Tambwe Mwamba n’abagize ibiro bye.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize uwari ukuriye umutwe w’abadepite mu nteko ya Congo – wari ku ruhande rwa Joseph Kabila – yaregujwe, ejo kuwa gatatu yasimbuwe n’uwo ku ruhande rwa perezida uriho.

Mbere y’inama y’ejo kuwa gatanu, umwe mu bagize bureau ya perezida wa Sena we yamaze kwegura nk’uko umunyamakuru wa BBC i Kinshasa abivuga.

Perezida Félix Tshisekedi ari mu bikorwa bigamije kwambura uwo yasimbuye imbaraga za politiki yari agifite biciye mu ihuriro ry’amashyaka ya politiki ryari rifite ubwiganze mu nteko.

Gusa hari impaka ku kuba ibiri kubera mu nteko byemewe n’amategeko. Guterana kw’inteko kwagombaga kurangira kuwa kabiri, Sena yo yagombaga kongera guterana tariki 15 z’ukwezi gutaha kwa gatatu.

Umukuru wa Sena Thambwe Mwamba yahawe iminsi itanu n’umushinjacyaha mukuru ngo atange ibisobanuro ku mikoreshereze ya miliyoni $53 ibiro bye byahawe hagati y’ukwa mbere 2019 n’impera za 2020.

Kuwa 29 Mutarama, nibwo Minisitiri w’intebe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,Slyvestre Ilunga, wari umaze igihe kitari gito muri guverinoma y’iki gihugu, kuko yabaye Umujyanama wa Perezida Mobutu mu by’ubukungu n’imari akaba na Minisitiri w’Imari, yashyikirije ibaruwa y’ubwegurebwe Perezida Tshisekedi.

Perezida Kabila niwe wari ufite ubwiganze mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, ibintu byateje impagarara kuri mugenzi we wamusimbuye bituma yifashisha inshuti, amahanga, n’imiryango mu kumwungura igitekerezo cy’uko yakigarurra Abadepite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa