skol
fortebet

Umunsi Perezida Vladmir Putin arira

Yanditswe: Monday 05, Mar 2018

Sponsored Ad

Ni Perezida w’ igihangange bigoye kubona yifotoje aseka, cyangwa agaragaza ibinezaneza ku maso, ayoboye kimwe mu bihugu by’ ibihangange mu Isi, Uburusiya. Mu gihe habura iminsi mike ngo Perezida Vladmir Putin yiyamamarize manda ya kane, Umunyamakuru wa BBC yagusubije inyuma imyaka 18 akwibutsa ukuntu uyu muperezida yigeze kuririra mu ruhame.
Biragoye cyane kuba Abarusiya babona Perezida arira gusa byabayeho mu myaka 18 ishize ubwo Putin yari akigera ku butegetsi, icyo gihe yari Perezida w’ (...)

Sponsored Ad

Ni Perezida w’ igihangange bigoye kubona yifotoje aseka, cyangwa agaragaza ibinezaneza ku maso, ayoboye kimwe mu bihugu by’ ibihangange mu Isi, Uburusiya. Mu gihe habura iminsi mike ngo Perezida Vladmir Putin yiyamamarize manda ya kane, Umunyamakuru wa BBC yagusubije inyuma imyaka 18 akwibutsa ukuntu uyu muperezida yigeze kuririra mu ruhame.

Biragoye cyane kuba Abarusiya babona Perezida arira gusa byabayeho mu myaka 18 ishize ubwo Putin yari akigera ku butegetsi, icyo gihe yari Perezida w’ agateganyo w’ Uburusiya.

Hari tariki 24 Gashyantare 2000 mu kiriyo cya Anatoly Sobchak. Sobchak wa mugabo wafatanyije na Gorbachev na Yeltsin, bagakuraho Soviet Union. Sobchak yigeze kuba umwe mu bari bagize komisiyo ishinzwe umutekano wa Perezida w’ Uburusiya. Kugeza ubu ntawe uramenya icyateye urupfu rwe.

Tariki 18 Werurwe uyu mwaka nibwo Perezida Putin azatangira kwiyamamaza. Nta gihindutse muri aya matora azaba ahanganye n’ abandida 7 arusha izina rikomeye mu ruhando rwa politiki ku buryo ikidashikikanywaho ariko Putin afite amahirwe menshi yo gutsinda aya matora ya Perezida.

Umwe mubakandida aherutse kugereranya amatora ya Perezida w’ Uburusiya n’ amatora y’ urwiyerurutso ‘fake election’ yagize ati “Ni kimwe no mu mikino y’ amahirwe, aho ba nyiri imikino batsinda buri gihe. Demukarasi y’ Uburusiya itsinzi ihora iruhande rwa Putin”.

Izina ry’ uyu mukandida wavuze ibi ni Ksenia Sobchak, umukobwa wa Nyakwigendera Anatoly Sobchak ya nshuti ya Putin.


Ksenia Sobchak, Putin n’ umugore wa Sobchak Lyudmila Narusova, mu muhango wo kwibuka nyakwigendera Sobchak

Ksenia w’ imyaka 36 yahoze ari umunyamakuru utavuga rumwe na Leta akora kuri televiziyo. Nubwo agiye kwiyamamaza ntabwo afite ikizerere 100% cy’ uko azatsinda amatora ariko yizeye ko ashobora gukuraho kirazira.

Igihe Uburusiya bwari mu kavuyo, Boris Yeltsin, yarasindaga rimwe na rimwe ntayobore neza. Abagabo b’ amakote y’ ikigina babonye igisubizo, abandi bagabo bahagurikira kurwanya Putin wari umaze kugera ku butegetsi.

Bidatinze Anatoly Sobchak yahise apfa aguye muri hoteli Kaliningrad ku myaka 62 y’ amavuko. Ibizami byo kwamuganga byagaragaje ko yishwe n’ umutima ariko habura imvano y’ uko yaba ari umutima wamwishe.

Umugore wa Nyakwigendera witwa Lyudmila Narusova, umunyamakuru yamubajije niba atekereza ko umugabo we yaba yarishwe, amara umwanya atarasubiza ageze aho avuga ‘Yego 10’, arongera ati ‘ntabwo mbizi’.


Putin na Lyudmila Narusova

Lyudmila Narusova ibyavuye mu bizami yakoze ngo arebe ikishe umugabo we yabigize ibanga ndetse abibika hanze y’ igihugu. Umunyamakuru yamubajije niba afite ubwoba ati ‘Mba mu gihugu giteye ubwoba, nk’ umuntu uri muri opozisiyo mfite ubwoba, ndabufite’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa