skol
fortebet

Umunyarwanda wakorewe iyicarubozo yandikiye umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda

Yanditswe: Sunday 10, Dec 2017

Sponsored Ad

Umunyarwanda Rene Rutagungira uri mu bantu icyenda barimo n’abapolisi bakuru ba Uganda bashinjwa gushimuta impunzi z’abanyarwanda n’urukio rukuru, yitabaje umukuru w’igisirikare cya Uganda, UPDF, Generali David Muhoozi amusaba kugira icyo akora mu rubanza rwabo ngo basubizwe uburenganzira bwabo.
Rutagungira araharanira uburenganzira bwe yambuwe ubwo yari afunzwe akaza no gukorerwa iyicarubozo.
Mu ibaruwa yo ku itariki ya 07 Ukuboza 2017, Rutagungira abinyujije ku mwunganizi we, Eron Kiiza (...)

Sponsored Ad

Umunyarwanda Rene Rutagungira uri mu bantu icyenda barimo n’abapolisi bakuru ba Uganda bashinjwa gushimuta impunzi z’abanyarwanda n’urukio rukuru, yitabaje umukuru w’igisirikare cya Uganda, UPDF, Generali David Muhoozi amusaba kugira icyo akora mu rubanza rwabo ngo basubizwe uburenganzira bwabo.

Rutagungira araharanira uburenganzira bwe yambuwe ubwo yari afunzwe akaza no gukorerwa iyicarubozo.

Mu ibaruwa yo ku itariki ya 07 Ukuboza 2017, Rutagungira abinyujije ku mwunganizi we, Eron Kiiza yatangaje ko yamaze amezi arenga atatu afungiwe muri gereza ya gisirikare kandi ko yakorerwaga iyicarubozo.

Yamenyesheje umukuru w’igisirikare cya Uganda ko ubwo yageragezaga kuvuga akarengane yakorewe mu rukiko ngo yabujijwe gukomeza kubisubiramo no kugira icyo arenzaho.

Mu ibaruwa Rutagungira yanditse yanageneye kopi ibiro b’umukuru w’igihugu (Yoweli Museveni), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa muntu, Ambasade y’u Rwanda i Kampala, Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta.

Avuga ko ubwo yari mu rukiko yashatse kugaruka ku iyicarubozo yakorewe ariko abacamanza bamubuza kubivuza kuko bahari ngo bamuhe ubutabera.

Umwunganizi we ati “Nonese niba abacamaza bambuza kuvuga ibyo umukiriya wanjye yakorewe ninde wundi twabibwira.”

Ku itariki ya 04 Ukuboa 2017 urukiko rwasubitse iburanisha, abacamanza bavuga ko abakurikiranyweho icyaba bazongera kwitaba undi munsi batamenyeshejwe.Gusa kuri Kiiza umwunganizi wa Rutagungira, avuga ko ubwo bagarukaga mu rukiko nanone bongeye kuvuga ku iyicarubozo ryakorewe umukiriya.

Yakomeje avuga ko n’ubwo bavuga ko iyicarubozo umukiriya we yakorewe nta gihamya yari afite ngo n’urukiko rwamusabye ibimenyetso.Ngo yatunguwe no kubwirwa n’abacamanza ko yajyaga gushaka ibyo bimenyetso akabanza kubinonosora mbere y’uko abibashyikiriza, ibintu we abona ko bidakurikije amategeko.

Yagize ati “Ikirego cyacu kijyanye n’uko umukiriya wanjye yahohotewe nabwo gihabwa agaciro.Abacamanza bigira nk’aho bapfuye amatwi kuri iki kibazo.”

Avuga ko yabwiwe ko ibijyanye n’iyicarubozo umukiliya we Rutagungira yakorewe atagomba kubivugira mu rukiko ko ahubwo agomba kujya kubiregera Minisitiri w’Umutekano, Gen Henry Tumukunde cyangwa akabibwira ukuriye urwego rw’iperereza, CMI Brig Abel Kandiho na Capt. David Agaba cyangwa akareba abandi bayobozi bakuru b’igisirikare ajya kubiregera nk’uko Chimpreports yabyanditse.

Ashingiye kuri ibi, Rene Rutagungira abinyujije ku mwunganizi we,yitabaje umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen. David Muhoozi ngo agire icyo akora ahabwe ubutabera.

Mu cyumweru gishize, abapolisi babiri bareganwa na Rutagungira aribo; SSP Nixon Agasirwe na CP Joel Aguma, basabye ko bafungurwa bagakurikiranwa bari hanze batanga impamvu z’uko bakora akazi kazwi kandi badashobora gutoroka.

Ukuriye inteko iburanisha ari we Lt. General Andrew Gutti yategetse ko aba bapolisi bakomeza gufungwa kimwe n’abandi ubusabe bwabo bwo kurekurwa bukaba buzirwaho ku itariki ya 12 Ukuboza 2017.

Maj. Gen David Muhoozi, umugaba mukuru wa UPDF

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa