skol
fortebet

Umunyarwanda yatawe muri yombi n’igisirikare na Polisi bya Uganda ashinjwa urupfu rwa ASP Kirumira

Yanditswe: Thursday 04, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda rutangaza ko Umunyarwanda, Bashir Hamad Mugisha ari mu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwari Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Buyende, ASP Muhammad Kirumira.

Sponsored Ad

Mugisha yafashwe nyuma yaho igipolisi n’igisirikare bya Uganda bikoreye za operasiyo mu gihugu hose mu rwego rwo gushaka kumenya uwarashe Kirumira.Kugeza ubu abasaga 9 bamaze gufatwa mu gihe umwe yapfuye agejejwe ku bitaro bya Mulago nyuma yo kuraswa.

Inkuru dukesha Spyreports ni uko uyu munyarwanda yafatiwe hamwe na bagenzi be, Abas Waswa,Shaban Najjib,Abdu Karim Walugembe,Abdul Sekyanzi,Abubakar Kalungi na Yosefu Mohammed.Muri aba bose bamwe bafatiwe mu majyaruguru ya Uganda mu gihe abandi bafatiwe mu mujyi wa Kampala.

ASP Kirumira yishwe arashwe ubwo yari mu gace k’ubucuruzi ka Bulenga mu Karere ka Wakiso. Yarashwe n’abantu babiri bari kuri moto ndetse n’umugore bari kumwe ahasiga ubuzima.

Mu minsi ishize, Perezida Museveni yavuze ko ibikorwa by’ubwicanyi bikomeje gukorwa ahanini byibasiye abayobozi bakuru bikorwa n’inyeshyamba za ADF ziba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa