skol
fortebet

Umunyarwandakazi w’umuganga yafatanywe ibiyobyabwenge mu gikapu

Yanditswe: Monday 27, Nov 2017

Sponsored Ad

Polisi yo mu gihugu cya Uganda iratangaza ko kuwa kane w’icyumweru dusoje tariki ya 23 Ugushyingo 2017 yataye muri yombi Umunyarwandakazi, Beatrice Isaro wafatanywe ibiyobyabwenge ku kibuga cy’ Indege cya Entebbe.
Ibyo biyobyabwenge bya ‘cocaine’ yafatanywe bifite agaciro ka miliyoni 397 z’ama-Shilling ya Uganda. Uyu mugore bivugwa ko ari umuganga ufite inkomoko mu Rwanda.
Ibyuma byo ku kibuga cy’indege nibyo byagaragaje ko uyu mugore afite ibiyobyabwenge yashyize mu gikapu yari afite.
Ibi (...)

Ibi ibyuma byamufashe hifashishijwe ikoranabuhanga biherutse kubakwa ku kibuga cy’ indege cya Entebbe nk’ uko Chimpreports ducyesha iyi nkuru ibitangaza.

Umuvugizi w’ iperereza muri ako gace , Vincent Ssekate yemeje ko ibyo biyobyabwenge byafatiwe mu gukapu k’ uyu munyarwandakazi yari yitwaje mu rugendo rwe.Yagize ati“Polisi iherutse kugura ibyuma bikoresha ikoranabuhanga ryo hejuru ku buryo bidashobora kwibeshya ku muntu ukekwaho ibyaha, niyo mpamvu twabashije gufata Isaro wageragezaga kuvana ibiyobyabwenge mu gihugu.”

Yungamo ati “ni ukuvuga ngo byavumbuye iyi cocaine aho yari izingiye mu myenda , mu nkweto ndetse no mu mpapuro byari mu gikapu cya Isaro”.

Ssrekate yakomeje avuga kandi ko Isaro ufite urupapuro rw’ inzira nimero EC 298229 yafatanywe ikiro 1.59 cya cocaine yarajyanye i Bamako mu murwa mukuru wa Mali.

Isaro yahise atabwa muri yombi we na Haruna Koli bari bafatanyije urugendo.

Isaro yabwiye polisi ya Uganda ko icyo gikapu yari yagihawe n’ inshuti ye yitwa Ali imutuma kugishikiriza umuvandimwe we uba i Bamako.

Abajijwe ikimujyanye muri Mali, yasubije ko afite inshuti yitwa Mitchel yamusabye kujya kumurangurira ibicuruzwa muri Mali bityo bikazacururizwa i Kigali mu Rwanda.

Nta kwezi kurushira, Allen Nankanja afatiwe ku kibuga cya Entebbe atwaye ibiyobyabwenge hiyongeyeho kandi umunyarwanda isaro nawe wabifatanywe.

Isaro yasabwe gusobanura aho yakuye ibyo biyobyabwenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa