skol
fortebet

Uganda: Ukekwaho gushimuta Abanyarwanda yatanze ingwate ararekurwa

Yanditswe: Tuesday 16, Jan 2018

Sponsored Ad

Umupolisi ukiri muto ukurikiranywe gushimuta Abanyarwanda muri Uganda barimo n’ uwari bodyguard wa Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame mu mwaka 2013, yatanze ingwate arekurwa by’ agateganyo azakomeza gukurikirwanwa ari hanze.
Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2018, nibwo urukiko rwa Makindye rwarekuye Special Police Constable Faisal Katende.
Dail monitor dukesha iyi nkuru yatangaje ko umucamanza Lt Gen. Andrew Gutti wari Perezida w’ urukiko yavuze ko Katende atari umupolisi ukomeye ku buryo (...)

Sponsored Ad

Umupolisi ukiri muto ukurikiranywe gushimuta Abanyarwanda muri Uganda barimo n’ uwari bodyguard wa Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame mu mwaka 2013, yatanze ingwate arekurwa by’ agateganyo azakomeza gukurikirwanwa ari hanze.

Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2018, nibwo urukiko rwa Makindye rwarekuye Special Police Constable Faisal Katende.

Dail monitor dukesha iyi nkuru yatangaje ko umucamanza Lt Gen. Andrew Gutti wari Perezida w’ urukiko yavuze ko Katende atari umupolisi ukomeye ku buryo akurikiranywe ari hanze byakwica iperereza.

Yagize ati “Uko tubibona nta bushobozi bwo kuba yakwica iperereza afite”

Nubwo Katende yarekuwe ntabwo afite uburengaznira bwo kurenga umugi wa Kampala n’ akarere ka Wakiso atabisabiye uburenganzira, ategetswe kandi kwitaba ubutabera buri byumweru bibiri.

Katende ari mu bapolisi 9 bakurikiranyweho gushimutira Abanyarwanda batatu mu gihugu cya Uganda.

Abo bareganwa ni uwahoze ari komando wa Police Professional Standard Unit Mr Joel Aguma, Senior Superintendent of Police Mr Nixon Agasirwe, Assistant Superintendent of Police James Magada (Crime Intelligence), Sgt Abel Tumukunde of the Flying Squad, AIP Benon Atwebembeire na D/Cpl Amon Kwarisima.

Abandi bakekwaga ni Abanyarwanda Rene Rutagungira na Bahati Mugenga Pacifique Umunye-Kongo Ilungu Monga aba uko ari batatu bagizwe abere.

Mu ntangiriro z’ uku kwezi kwa Mutarama 2018, Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Perezida Museveni Sam Kutesa Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga baganira mu bibazo biri hagati y’ u Rwanda na Uganda birimo kuba mu bihe bitandukanye hari Abanyarwanda bagiye bashimutirwa muri Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa