Kigali

Umuriro wibasiye inzu y’ umugore ushinja ushaka kuba senateri ko yamufashe ku mabuno

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 6 January 2018 Yasuwe: 630

Ubuyobozi bwa Alabama burimo gukora iperereza ku cyatwitse inzu ya Tina Johnson washinje Roy Moore umukandida ku mwanya w’ umusenateri ko mu 1991 yamufashe ku mabuno.

Nta muntu wigeze atabwa muri yombi ndetse polisi yasohoye itangazo rivuga ko ishya ry’ iyo nzu ntaho rihuriye no kuba uwo mugore ashinja kandida senateri Moore.

Yagize iti “Iperereza rirakomeje ariko ntakigaragaza ko iyi nkongi ifitanye isano na Roy Moore kubera ibirego ashinjwa.”

Uyu mugore Johnson yabwiye CNN ko ibintu byose byari mu nzu yari amazemo imyaka 10 byahindutse umuyonga.

Johnson avuga ko uyu mugabo Moore yamukoze ku mabuno ubwo we na nyina bari bamusanze mu biro ngo baganire ku kibazo cy’ umuhungu we wari muri kasho. Icyo gihe mu 1991 Johnson yari afite imyaka 28.

Ati “Mama amaze gusohoka Moore yahise acakira amabuno yanjye…ntabwo yayakanze”

Johnson ni umwe mu bagore umunani baherutse kuzamura ijwi bavuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagiye bakorerwa bakiri abangavu.

Moore ahakana ibyo ashinjwa na Johnson. Mu kwezi gushize umucamaza mukuru Roy Moore yashaka kujya mu basenateri ba Leta zunze ubumwe z’ Amerika atsindwa n’ umudemukarate Doug Jones. Roy Moore akomoka mu ishyaka ry’ Abarepubulikani ari naryo Perezida Donald Trump aturukamo.




Tina Johnson avuga ko ibi byose byari mu nzu ye byahindutse umuyonga

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mike Pompeo avuga ko Amerika ’yiteguye gusubukura ibiganiro na Koreya ya...

Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze...
20 September 2018 Yasuwe: 150 0

Uganda: Kugaburira abana ku mashuri biracamo ibice abarimu n’...

Minisiteri y’ Uburezi muri Uganda umwaka ushize yashyizeho gahunda yo...
19 September 2018 Yasuwe: 372 0

Israel yemeye kwakira abimukira 1000, yangira 7000

Leta ya Isirayeli ejo kuwa mbere yatangaje ko igiye kwemerera abimukira...
18 September 2018 Yasuwe: 243 0

Afurika y’epfo igiye gutangira kwigisha ururimi rw’Igiswayile mu...

Guhera mu mwaka wa 2020, ururimi rw’Igiswayile ruzatangira kwigishwa mu...
18 September 2018 Yasuwe: 176 0

Ibiganiro by’ amahoro bihuza Abarundi ntabwo bikibaye kuri uyu wa...

Igice cya gatanu cy’ibiganiro bihuza Abarundi byari bitegekanijwe gutangira...
17 September 2018 Yasuwe: 480 0

U Bushinwa n’Uburusiya byishyize hamwe biri gukora imyitozo izamara...

Ingabo zirenga ibihumbi 303,000 z’Abarusiya n’Abashinwa bari mu myitozo...
15 September 2018 Yasuwe: 2077 0