skol
fortebet

Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi wateye utwatsi ibirego by’u Burundi

Yanditswe: Thursday 08, Jun 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu 07 Kamena, umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU) watangaje ko iberego bya leta y’u Burundi bishinja uyu muryango guhungabanya umutekano wabo ari ibinyoma bisa.
Mu nyandiko EU yashyize ahagaragara yavuze ko ibirego Leta y’u Burundi irega ibihugu bigize uyu muryango ari ibinyoma bacuze kugira ngo babone urwitwazo imbere y’abaharanira uburenganzira bwa muntu.
EU ikomeza igaragaza ingamba zayo zishingiye ku gusigasira uburenganzira bwa muntu no kurinda ababuharanira ku (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu 07 Kamena, umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU) watangaje ko iberego bya leta y’u Burundi bishinja uyu muryango guhungabanya umutekano wabo ari ibinyoma bisa.

Mu nyandiko EU yashyize ahagaragara yavuze ko ibirego Leta y’u Burundi irega ibihugu bigize uyu muryango ari ibinyoma bacuze kugira ngo babone urwitwazo imbere y’abaharanira uburenganzira bwa muntu.

EU ikomeza igaragaza ingamba zayo zishingiye ku gusigasira uburenganzira bwa muntu no kurinda ababuharanira ku isi hose. Uyu muryango kandi usaba abagira uruhare bose mu bibera i Burundi kwita no guha agaciro uburenganzira bwa muntu.

Aya ni amwe mu magambo akubiye mu nyandiko ya EU “Igisubizo kirambye cy’ibibazo byo mu Burundi kigomba kwibanda cyane ku ihohoterwa ryibasira uburenganzira bwa muntu ryaba iryahise cyangwa irikomeje gukorwa, kimwe no kurinda abantu n’imiryango iharanira ubwo burenganzira.”

EU yanibukije ko ari umufatanyabikorwa urambye w’u Burundi n’abaturage babwo kandi iko ikunda gutanga ubufasha bwo guhuza ibihugu bigize umuryango wa EAC; n’u Burundi bukaba bubiboneramo umusaruro.

Kuwa Mbere 05 Kamena nibwo Leta y’u Burundi yari yashyize hanze ikirego ishinja umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi kwihisha inyuma y’imvururu zimaze imyaka isaga ibiri mu Burundi, yewe ngo no gushaka guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa