skol
fortebet

Umusenateri yasezeye asiga ashyize hanze iby’ ubutegetsi bwa Trump

Yanditswe: Wednesday 25, Oct 2017

Sponsored Ad

Umusenateri ukomoka muri Leta ya Arizona yaseye kuri uyu mwanya anavuga amwe mu banga y’ ishyaka we na Perezida Donald Trump bakomokamo.
Jeff Flake usanzwe atumvikana na Perezida Trump kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira yavuze ko muri 2018 ubwo manda arimo izaba irangiye azava kuri uyu mwanya kuko abona nta mwanya afite mu ishyaka ryabo ku butegetsi buriho.
Senateri Flake yavuze ko ku butegetsi bwa Trump hari byinshi by’ingenzi abagize sena bava mu ishyaka ry’aba-Republicain bagiye (...)

Sponsored Ad

Umusenateri ukomoka muri Leta ya Arizona yaseye kuri uyu mwanya anavuga amwe mu banga y’ ishyaka we na Perezida Donald Trump bakomokamo.

Jeff Flake usanzwe atumvikana na Perezida Trump kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira yavuze ko muri 2018 ubwo manda arimo izaba irangiye azava kuri uyu mwanya kuko abona nta mwanya afite mu ishyaka ryabo ku butegetsi buriho.

Senateri Flake yavuze ko ku butegetsi bwa Trump hari byinshi by’ingenzi abagize sena bava mu ishyaka ry’aba-Republicain bagiye bemera cyangwa bagahakana kugira ngo bahoshe.

Yagize ati “Igihe kirageze ngo kwifatanya n’abakora ibitemewe cyangwa kubahishira bihagarare. Hari igihe kigera tukemera guhara akazi kacu kugira ngo tutica amahame yacu. Iki gihe rero ni iki.”

Yakomeje agira ati “ Twitwakwemera kugwa mu mutego wo gutekereza ko ibyo ariko koko byakagenze. Tugomba guhagarika imitekerereze y’uko gutesha agaciro politiki yacu cyangwa imyitwarire yamwe nzego zacu ari ibisanzwe.”

Mu magambo yuje uburakari bwinshi uyu mugabo yavuze ko ‘kutita ku bintu, ibitemewe, n’imyitarire iteye ikimwaro byose byagiye byihanganirwa bikavugwa gutyo nyamara byari amafuti’

Yongeyeho ko iyi myitwarire ibangamiye Demokarasi ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika ndetse ko nta ngufu ifite ahubwo ari ukuroga abantu mu ntekerezo.

Yahise abaza bagenzi be b’abasenateri ati “ Igihe ikiragano kindi kizaza kikatubaza ngo kuki ntacyo mwabikozeho, Kuki ntacyo mwavuze? Tuzasubiza iki?”
The Guardian dukesha iyi nkury yatangaje ko senateri Flake yiyongereye ku bavuga rikijyana mu ishyaka ry’aba-Repubulikani bavuze ko ku butegetsi bwa Trump harimo akavuyo. Bob Corker, ukuriye akanama gashinzwe ububanyi n’amahanga muri sena ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika nawe mu kwezi gushize yatangaje ko agiye mu kiruhuko bituma hatangira ubwumvikane buke hagati ye na Trump bwanazamuye intera kuri uyu wa kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa