skol
fortebet

Umusoro ku bikoresho by’abagore bari mu mihango ugiye kuvanwaho muri Australia

Yanditswe: Wednesday 03, Oct 2018

Sponsored Ad

Australia yatangaje ko kigiye gukuraho umusoro utavugwaho rumwe ku bikoresho by’isuku byifashishwa n’abagore mu gihe bari mu mihango, nyuma y’imyaka yari ishize amashyirahamwe y’abagore ahirimbanira ko uwo musoro ukurwaho.

Sponsored Ad

Kuri ubu, ibitambaro by’isuku n’ibindi bikoresho byifashishwa n’abagore bari mu mihango bigurishwa hongeweho umusoro wa 10% kubera ko bifatwa nk’ibicuruzwa bitari ingenzi.

Abagore bamaze igihe bavuga ko icyo cyiciro ibyo bikoresho byashyizwemo kidashyira mu gaciro, bakavuga ko ibindi bikoresho nk’udukingirizo byo bisonerwa uwo musoro.

Kuri uyu wa gatatu rero, leta zigize Australia zemeranyijwe kuvanaho uwo musoro ku bikoresho abagore bifashisha bari mu mihango.
Kelly O’Dwyer, minisitiri w’abagore muri Australia, yabwiye igitangazamakuru Sky News Australia ati:
"Ni ukuri twishimiye ko buri wese yemeye gukuraho uyu musoro udashyira mu gaciro."

Yongeyeho ati: "Abagore babarirwa muri za miliyoni mu gihugu hose barabyishimira."
Uyu musoro ku bikoresho by’isuku abagore bifashisha bari mu mihango, watangiye kwamaganwa muri Australia kuva washyirwaho mu mwaka wa 2000.

Abagore benshi, barimo na bamwe bamaze igihe bahirimbanira ko uwo musoro ukurwaho, kuri uyu wa gatatu bishimiye uwo mwanzuro babinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Ni icyemezo cyagizwemo uruhare n’ubutegetsi rusange bwa leta zigize Australia, ubundi bwari bwaramaganwe na leta zigize iki gihugu zivuga ko gukuraho uwo musoro byagabanya umusoro zinjiza.

Mu mwaka wa 2015, inyandiko isaba ko uwo musoro uvanwaho yashyizweho umukono n’abarenga ibihumbi 90.
Byitezwe ko leta zigize Australia zizatakaza amafaranga y’umusoro agera hafi kuri miliyoni 30 z’amadolari ya Australia kubera iyo mpinduka.

Scott Morrison, minisitiri w’intebe wa Australia, yigeze kuvuga ko ibitambaro by’isuku byifashishwa n’abagore mu gihe bari mu mihango bitagakwiye kuba byarashyizwe ku rutonde rw’ibicuruzwa bisoreshwa.

Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, Ubuhinde bwakuyeho umusoro wa 12% ku bikoresho nk’ibyo by’isuku abagore bacyenera mu gihe bari mu mihango, nyuma y’ibikorwa nk’ibyo byari byabaye byo kuwamagana.

Mu Bwongereza, umusoro wa 5% uracyakwa ku bikoresho nk’ibyo by’isuku abagore bifashisha bari mu mihango, nubwo bwose impirimbanyi zimaze igihe zisaba ko uwo musoro uvanwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa