skol
fortebet

Umuvandimwe wa Perezida wa Koreya ya Ruguru yishwe

Yanditswe: Tuesday 14, Feb 2017

Sponsored Ad

Umuvandimwe wa Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un, witwa Kim Jong Nam, yiciwe mu gihugu cya Malaysia kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2017.
Aya makuru yatangajwe na Leta ya Koreya y’ Epfo. Ibiro ntaramakuru ‘Yonhap’ byo muri Koreya y’ Epfo byatangaje ko Kim Jong Nam yishwe n’ abagore babiri bo muri Korea ya Ruguru ariko batamenyekanye amazina.
Aya makuru akomeza avugwa ko aba bagore bamwishwe bakoresheje inshinge zirimo uburozi, ngo aba bagore bamwiciye ku kibuga mpuzamahanga cy’ (...)

Sponsored Ad

Umuvandimwe wa Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un, witwa Kim Jong Nam, yiciwe mu gihugu cya Malaysia kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2017.

Aya makuru yatangajwe na Leta ya Koreya y’ Epfo. Ibiro ntaramakuru ‘Yonhap’ byo muri Koreya y’ Epfo byatangaje ko Kim Jong Nam yishwe n’ abagore babiri bo muri Korea ya Ruguru ariko batamenyekanye amazina.

Aya makuru akomeza avugwa ko aba bagore bamwishwe bakoresheje inshinge zirimo uburozi, ngo aba bagore bamwiciye ku kibuga mpuzamahanga cy’ indege mu murwa mu mukuru wa Malaysia Kuala Lumpur. Aba bagore bakimara kumwica bahise batega tagisi barahunga.

Umukuru wa polisi mu mujyi wa Kuala Lumpur, Abdul Aziz Ali, yavuze ko abaganga bataratangaza icyateye urupfu rwa Kim Jong Nan, yongeraho ko nta n’ umuntu n’ umwe barabasha guta muri yombi.

Kim Jong Nam yigeze guhabwa amahirwe yo kuyobora Koreya ya Ruguru. Muri 2001 yatawe muri yombi mu gihugu cy’ u Buyapani azira gukoresha Visa mpimbano.

Kuva icyo gihe Kim Jong Nam yabaye mu gihugu cy’ Ubushinwa mu ntara ya Macau. Uyu mugabo yavaga inda imwe na Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jon Un ku ku mubyeyi umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa