Kigali

Sudani y’Epfo: Umuvugizi wa Riek Machar yakatiwe kwicwa amanitswe

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 13 February 2018 Yasuwe: 1099

James Gatdet Dak umuvugizi wa Dr Riek Machar yakatiwe n’urukiko rwo mu gihugu cya Sudani y’Epfo igihano cyo kwicwa amanitse.Ni igihano urukiko rusobanura ko cyafashwe hagendewe ku itego Nshinga ry’iki gihugu.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gashyantare, 2018 nibwo urukiko rwakatiye Dak wari akurikiranweho ibyaha byinshi birimo icyaha cy’ubugambanyi igihano cyo kwicwa amanitse.

Umwunganizi wa Dak witwa Monyluak Alor Kuol we asobanura ko uru rubanza rutaciwe hagendewe ku bimenyetso ahubwo ko harimo ukoboka kwa Politiki adashaka kuvuga, abwira itangazamakuru ati :”Mu minsi ishize twikuye mu rubanza kuko twari twamenye ko ari Politiki gusa.None kubera ko rwari urubanza rwa politiki, twatekereje ko rwari kwitabwaho no mu nzira za politiki nk’iy’amahoro nk’iy’Addis Abeba, yahamagariye ifungurwa ry’imfungwa za politiki kubera ko ibirego atari ibirego by’ibyaha.”

Akomeza avuga ko yatunguwe no kumva umukiriya we akatirwa kwicwa.

Ikinyamakuru Sudani Tribune cyanditse ko Dak yahamijwe icyaha cyo gushishikariza ubugizi bwa nabi, icyaha cy’ubugambanyi biri mu ngingo ya 64 y’amategeko ahana ya Sudani y’Epfo.Yahamijwe kandi gukwirakwiza impuha bigamije guhungabanya umutekano mu gihugu akaba ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 75, yanahamijwe icyaha cyo gutuka umukuru w’igihugu gihanwa n’ingingo ya 76.

Umucamanza Ladu Armenio yavuze ko Dak n’abo mu muryango we bemerewe kujuririra iki cyemezo mu minsi 15.

Gatdet Dak wari umuvugizi wa Dr Riek Machar yafatiwe muri Kenya ku wa 03 Ugushyingo, 2016 ahunze aza gusubizwa muri Sudani y’Epfo atangira gukurikiranwa n’inkiko

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Isesengura: Ubuyapani mu nkundura yo guhirika Ubushinnwa ku isoko ryo muri...

Minisitiri w’ Intebe w’ Ubuyapani Shinzo Abe Mu bihe byashize kuva mu...
22 February 2018 Yasuwe: 739 0

Nkurunziza ubwo aheruka mu nama y’ abakuru b’ ibihugu Niyombare yari...

Perezida w’ U Burundi Pierre Nkurunziza ntabwo yitabiriye umwiherero w’...
22 February 2018 Yasuwe: 2588 3

Impapuro zo mu musarane ziriho ifoto ya Perezida Edgar Lungu zatewe...

Ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cya Zambia Patriotic Front ryateye...
21 February 2018 Yasuwe: 2299 0

Tanzania: Abapolisi 6 bakurikiranyweho kurasa mu mutwe umunyeshuri

Abapolisi batandatu batawe muri yombi muri Tanzania bakurikiranyweho iraswa...
19 February 2018 Yasuwe: 664 0

Uwahaye ‘PHD’ Grace Mugabe yatawe muri yombi

Ku wa 10 Mutarama, 2018 nibwo Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Zimbabwe...
17 February 2018 Yasuwe: 1210 0

Abasirikare 6 ba Congo biciwe mu mirwano yazihuje n’ingabo z’u...

Abasirikare batandatu ba Republika iharanira demokrasi ya Kongo biciwe mu...
16 February 2018 Yasuwe: 5608 0