skol
fortebet

Umuyobozi w’ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania arafunze

Yanditswe: Tuesday 21, Feb 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi mukuru w’ ishyaka riharanira demukarasi n’ iterambere CHADEMA Freeman Mbowe, yatawe muri yombi na Polisi akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge.
Kuwa 9 Gashyantare nibwo Guverineri w’Umujyi wa Dar Es Salaam, Paul Makonda yatangaje urutonde rw’abantu 65 bashinjwa kugira uruhare mu bucuruzi bw’ibiyoyabwenge barimo n’uyu muyobozi wa Chadema, ariko ntiyagira ikindi atangaza ku iperereza bakozweho.
Icyo gihe yavuze ko abo bantu bakekwaho ibyaha bagomba kwitaba polisi ku munsi wakurikiyeho.
The (...)

The East African yatangaje ko Mbowe yari yasabwe kwitaba ku cyicaro cya Polisi i Dar Es Salaam mu masaha 48, ariko ntiyubahiriza ayo mabwiriza, aho yagombaga kubazwa na polisi ku byaha akekwaho.

Gusa bamwe mu bayobozi bakuru ba Chadema bavuga ko Mbowe yari yemeye kwishyikiriza polisi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, mbere y’uko abapolisi bitambika imodoka ye bagahita bamuta muri yombi.

Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara n’umujyanama wa Chadema mu bijyanye n’amategeko, Tundu Lissu, yifashishije Twitter, yagize ati “Mbowe yafashwe na polisi yamukurikiranye ubwo yerekezaga ku cyicaro cya polisi mu mujyi. Yaherekejwe n’abanyamategeko b’ishyaka.”

Freeman Mbowe yakunze guhakana ibyaha akekwaho, avuga ko bitumvikana uburyo umuntu ukomeye ashinjwa gucuruza ibiyobyabwenge ntihanagire ikimenyetso na kimwe gitangwa mu kumukurikirana, ahubwo ko hagamijwe kumuharabika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa