skol
fortebet

UN irizihiza imyaka 75 imaze ishinzwe -N’iki gikomeye yagezeho ?

Yanditswe: Monday 21, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango w’abibumbye ku isi, ONU cyangwa UN, ibihugu biwugize uyu munsi birahurira mu nama rusange aho byizihiza isabukuru y’imyaka 75 umaze, abatuye isi ntibavuga rumwe ku kamaro n’imbaraga z’uwo muryango mu kurengera isi.
Ushyirwaho nyuma y’intambara ya mbere y’isi mu 1945, intego yawo ya mbere yari ukubungabunga amahoro n’ubwubahane hagati y’ibihugu by’isi, nyuma y’icyago cyari kirangiye.
Nyuma y’imyaka 75, intego UN yihaye uyu munsi ni "Ahazaza twifuza, UN dushaka: kwiyemeza nanone ubufatanye (...)

Sponsored Ad

Umuryango w’abibumbye ku isi, ONU cyangwa UN, ibihugu biwugize uyu munsi birahurira mu nama rusange aho byizihiza isabukuru y’imyaka 75 umaze, abatuye isi ntibavuga rumwe ku kamaro n’imbaraga z’uwo muryango mu kurengera isi.

Ushyirwaho nyuma y’intambara ya mbere y’isi mu 1945, intego yawo ya mbere yari ukubungabunga amahoro n’ubwubahane hagati y’ibihugu by’isi, nyuma y’icyago cyari kirangiye.

Nyuma y’imyaka 75, intego UN yihaye uyu munsi ni "Ahazaza twifuza, UN dushaka: kwiyemeza nanone ubufatanye bw’ibihugu".

Jenoside yo muri Cambodge, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, jenoside yo muri Darfur, ubwicanyi n’intambara mu burasirazuba bwa Congo, intambara kuri Iraq, intambara ya Libya, Somalia n’andi makimbirane yabaye n’ari kubaho ubu, bitera benshi kwibaza akamaro k’uyu muryango.

Ubutabazi no kwita ku mpunzi, imbaraga mu guhangana n’indwara z’ibyorezo, ibikorwa byo kubungabunga amahoro ahari intambara, gufasha ibihugu mu bikorwa by’iterambere biciye muri UNDP n’ibindi, biha abandi icyizere bikabereka n’akamaro ka UN.

Kuki UN hano ikora ibi hariya igakora ibindi?

ONU n’amashami yayo bibeshwaho n’imisanzu y’ibihugu binyamuryango, impano z’imiryango mpuzamahanga cyangwa iz’abantu ku giti cyabo.

Martin Jimbere, umurundi w’inzobere mu by’ububanyi n’amahanga, yabwiye BBC ko uko ONU yubatse byerekana neza ko ari umuryango wa benshi ariko ugengwa na bacye bafite imbaraga, bityo n’ijambo rya nyuma.

"Nta gikorwa cy’ubutabazi bukomeye, guhagarika intambara, gutera intambara cyangwa ikindi nk’ibyo cyabaho ku isi biriya bihugu bitanu bihoraho muri conseil de sécurité bitacyemeje"

Bwana Jimbere akomeza avuga ko nubwo UN ari umuryango w’ingirakamaro mu bikorwa byinshi ku isi, ariko ibikorwa byayo bitari mu nyungu z’ako kanya cyangwa z’igihe kirekire z’ibihugu biyifitemo ijambo rinini bidashyirwamo imbaraga zikomeye.

Inama iba hifashishijwe ikoranabuhanga iteganyijwe uyu munsi tariki 21 iremeza impinduka mu magambo y’amwe mu mahame shingiro ya UN.

Nk’ahagiraga hati: "mu masezerano yayo, ari nayo fatiro ry’itegeko mpuzamahanga, [UN] yemeje ko ibihugu byose - byaba binini cyangwa bito - bikwiye kugira ubusugire bungana ku butaka bwabyo, ubwigenge bwa politiki, n’uburenganzira bwo guhitamo kw’abaturage babyo."

UN ubu ivuga ko iyi nteruro yasubiwemo ikazaba igira iti: "Amasezerano ya UN, ariyo fatiro ry’itegeko mpuzamahanga, yemeje ihame ryo kungana k’ubusugire bw’ibihugu byose, n’uburenganzira bwo guhitamo kw’abaturage babyo."

Iki gika ubu cyongewemo interuro ivuga ngo "UN yemeje ko ibihugu byose bizirinda gukanga cyangwa gukoresha imbaraga ku butaka cyangwa kuri politiki yigenga y’ikindi gihugu, cyangwa mu bundi buryo bunyuranyije n’intego za UN."

Umunsi w’amahoro

UN yahisemo kwizihiza iyi sabukuru yayo y’imyaka 75 ku itariki nk’iyi y’ukwezi kwa cyenda aho isi izirikana umunsi mpuzamahanga w’amahoro.

Bwana Jimbere avuga ko amahoro kw’isi ashoboka gusa igihe ibihugu bifite ijambo rinini kurusha ibindi muri UN byashaka ko agerwaho.

Agira ati: "Muri Cambodge, mu Rwanda, muri Darfur n’ahandi…twese twarabonye icyo UN ari cyo. Ubu muri Iraq, muri Libya, Syria, Somalia, RD Congo... naho turi kubona icyo UN ari cyo.

"ONU nyine irongera ikatwiyereka mu yindi shusho nziza yo gufasha impunzi, kurengera abana, kurwanya ibyorezo, kudushakira incanco (inkingo), reka no mu bikorwa by’iterambere".

Bwana Jimbere avuga ibikorwa byo gukora intwaro no kuzigurisha, intambara n’ubwicanyi bibaho UN irebera, byerekana ko amahoro ku isi agengwa n’abafite imbaraga n’ijambo kuri uwo muryango.

"Kandi ni nabo bahindukira bagakora ibyo byitwa byiza byo gufasha abahungabanyijwe n’uko kubura kw’amahoro" - Nijimbere.

Ahazaza twifuza"

Ubushyamirane bw’ibihugu bikomeye, kurushanwa kugira imbaraga mu ntwaro n’ikoranabuhanga, inyungu z’ubukungu, ibyorezo bikorwa cyangwa bitewe no kwangiza kw’abantu, ubuhezanguni no gutsimbarara…ni bimwe mu byugarije isi.

Nijimbere ati: "Gukorera mu nyungu z’abafite ijambo rikomeye kwa UN n’indimi ebyiri mu bikorwa byayo, bituma hari benshi bagishidikanye ku bushobozi bw’uwo muryango mu kurengera isi."

Gusa avuga ko hari icyizere mu rubyiruko rw’ejo hazaza mu gihe rwakumvira ubutumwa butangwa ku isi buhamagarira amahoro, kwirinda ubuhezanguni, ubworoherane no kwanga ivanguramoko.

Mu butumwa bwatanzwe na Antonio Guterres umunyamabanga mukuru wa UN kuri uyu munsi yavuze ko bafunguye urubuga rwo "guhuza abatuye isi ngo baganire ku kubakira hamwe amahoro".

We avuga ko nubwo ubu isi iri mu bihe bigoye by’icyorezo, azi neza ko "twese hamwe dushoboye kandi tuzubaka isi y’ukuri, irambye kandi y’uburinganire."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa