Kigali

Kenya: Urukiko rw’ ikirenga rusheshe ibyavuye mu matora ya Perezida aheruka

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 1 September 2017 Yasuwe: 4869

Urukiko rw’ ikirenga mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeli 2017 rwasheshe ibyavuye mu matora ya Perezida wa Kenya aheruka rutegaka ko andi matora azakorwa bitarenze iminsi 60.

Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga muri Kenya David Maraga yavuze mu gihe cy’amatora hari ibyakozwe bitubahirije amategeko .

Inkuru y’ Ikinyamakuru The East African ivuga ko uyu mwanzuro wafashwe n’urukiko rw’ ikirenga nyuma yo kubona ko hari ibibazo byagaragaraye muri aya matora yakurikiwe n’imvururu zahitanya bamwe.

Mu myanzuro y’urukiko bavuga ko nubwo Kenyatta ariwe watsinze amatora agomba guhatana ndetse ko bigomba gukorwa bitarenze iminsi 60 kuva iri tangazo risohotse.

Ibi bibaye mu gihe mu kwezi gushize komisiyo y’ amatora yari yatangaje ko Uhuru Kenyatta ariwe watsinze amatora ndetse ko ariwe Perezida wa Kenya.

Nubwo ariko iyi Komisiyo yari yatangaje ko Kenyatta ariwe watsinze amatora Raila Odinga bari bahanganye yamaganye ibyavuye mu matora avuga ko abajura bakoresha ikoranabuhanga binjiye mu ikoranabuhanga ry’ iyi komisiyo bagahindagura ibyavuye mu matora.

Amatora ya Perezida wa Kenya yabaye tariki 8 Kanama. Itangazwa ry’ ibyayavuye ryakurikiwe n’ imvururu.

Mu majwi y’agateganyo yagaragaza ko Uhuru Kenyatta afite 54,3 %, mu gihe Odinga amukurikira na 44,8 % nyuma yo kubarura amajwi y’abatoye ku kigero cya 95,3% nk’uko BBC yabitangaje.

Nyuma y’amatora hakurikiyeho imyigaragambyo yatangiye nyuma y’uko mu myaka icumi ishize hari habaye indi yanaguyemo abagera ku 1 100, abagera ku 600,000 bakava mu byabo ubwo Mwai Kibaki na Odinga bari bahanganye.

Ku wa 11 Kanama nibwo Komisiyo y’Amatora ya Kenya yatangaje ko Perezida Kenyatta yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu ahigitse abo bahanganye barimo Raila Odinga wahise atanga ikirego cye mu rukiko rw’ikirenga asaba ko ibyavuye mu matora byateshwa agaciro.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Kili

    Africa ndetse n’isi ikeneye abantu nkaba pe. Kenyans bizere high court kuko bafite aho bahera.IMANA IHE UMUGISHA DAVID MARAGA.Niba nothing behind.

    5 months ago
  • chat_bubble man power

    Nshimiye abacamanza ba kenya abaturage bagiye kubagirira icyizere ntago babo gamye tubasabire IMANA ibarinde maunt kenya mafiya yica aba vugisha ukuri umunsi kuwundi

    5 months ago
  • chat_bubble Umwana Alphonse

    Ndabona Africa irimo igererageza. Urukiko ndarwemeye pe!

    5 months ago
  • chat_bubble Ake Christian

    Ndabemeye ubutabera burigenga.

    5 months ago

Inzindi nkuru

Abahimba iyo ubasuye bakwakiriza igitsina

Batuye mu gace kitwa Kunene n’ ahitwa Omusati mu majyaruguru y’ igihugu cya...
25 February 2018 Yasuwe: 4534 0

Isesengura: Ubuyapani mu nkundura yo guhirika Ubushinnwa ku isoko ryo muri...

Minisitiri w’ Intebe w’ Ubuyapani Shinzo Abe Mu bihe byashize kuva mu...
22 February 2018 Yasuwe: 818 0

Nkurunziza ubwo aheruka mu nama y’ abakuru b’ ibihugu Niyombare yari...

Perezida w’ U Burundi Pierre Nkurunziza ntabwo yitabiriye umwiherero w’...
22 February 2018 Yasuwe: 2809 3

Impapuro zo mu musarane ziriho ifoto ya Perezida Edgar Lungu zatewe...

Ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cya Zambia Patriotic Front ryateye...
21 February 2018 Yasuwe: 2426 0

Tanzania: Abapolisi 6 bakurikiranyweho kurasa mu mutwe umunyeshuri

Abapolisi batandatu batawe muri yombi muri Tanzania bakurikiranyweho iraswa...
19 February 2018 Yasuwe: 674 0

Uwahaye ‘PHD’ Grace Mugabe yatawe muri yombi

Ku wa 10 Mutarama, 2018 nibwo Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Zimbabwe...
17 February 2018 Yasuwe: 1214 0