skol
fortebet

Urukiko rwo mu Bufaransa rwafashe umwanzuro wo guhagarika iperereza ku iraswa ry’indege ya Habyarimana

Yanditswe: Friday 03, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwafashe icyemezo cyo guhagarika isubukurwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana mu 1994. Ni iperereza ryakunze guteza igitotsi mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 Nyakanga 2020, nibwo byamenyekanye ko uru rukiko rwo mu Bufaransa rwafashe umwanzuro wo gufunga iperereza ku iraswa ry’indege y’uwari perezida w’u Rwanda,Juvenal Habyarimana.

Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rwasabwe kwiga umwanzuro wo mu 2018 utegeka guhagarika iperereza ku bantu icyenda bashinjwe kugira uruhare mu iraswa ry’iyi kipe.

Indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana yahanuwe mu ijoro rya tariki 06/04/1994, bucyeye hatangira jenoside yiciwemo Abatutsi barenga miliyoni.

Iyi ndege yarashwe igeze hafi y’ikibuga cy’indege cya Kigali, yari irimo kandi Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira.

Iperereza ku ihanurwa ryayo ryatangijwe n’Ubufaransa mu 1998 nyuma y’uko imiryango y’abari bayirimo, abayitwaraga n’abakozi bayo ibisabye.

Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wahagaze kuva kuwa 22 Ugushyingo 2006, ubwo umucamanza w’Umufaransa Jean-Louis Bruguière yashyiraga hanze impapuro zo gukurikirana abayobozi 9 bo mu Rwanda abashinja kugira uruhare mu iraswa ry’iyi ndege.Uyu mubano wagarutse muri 2009.

Muri 2012, raporo y’impuguke z’Abafaransa yavuze ko ikigo cya gisirikare cya Kanombe, cyagenzurwaga n’ingabo za leta ya Habyarimana, ariho igisasu cyahanuye iyi ndege cyaba cyararasiwe.

Mu 2016, leta y’u Rwanda nayo yatangije iperereza ku bategetsi 20 b’Ubufaransa ku "ruhare rutaziguye"bagize muri jenoside.

Mu Ukuboza 2018, abacamanza b’Abafaransa bategetse ko iperereza ku ihanurwa ry’iriya ndege rihagarara kuko nta bimenyetso bigaragara bafite.

Umwaka ushize, Perezida Emmanuel Macron yemeje ko hajyaho inteko y’inzobere zirimo n’abanyamateka yo gukora ubushakashatsi ku birego u Rwanda rurega Ubufaransa.

Imiryango y’abapfiriye muri iriya ndege, harimo Agathe umupfakazi wa Habyarimana, batanze ikirego mu bujurire ku mwanzuro wa 2018.

Mu iburanisha kuri ubu bujurire ryabaye mu kwezi kwa mbere, abashinjacyaha basabye uru rukiko gushimangira icyemezo cyo mu 2018 cyo kureka iki kirego.

Kuri iki kirego, mu kiganiro n’ikinyamakuru Jeune Afrique muri iki cyumweru, Perezida Paul Kagame yavuze ko "abona amateka ari inyuma yacu".

Yagize ati: "Kongera gufungura dosiye yashyinguwe ni ukugarura ibibazo. Niba ibyo bidashyiguwe burundu, umubano wacu ushobora guhungabana mu buryo bumwe cyangwa ubundi".

Radio mpuzamahanga y’Ubufaransa ivuga ko urukiko rutatangaje ibyo rwashingiyeho ruhagarika iri perereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa