skol
fortebet

Urutonde rw’ abakuru b’ ibihugu bayoboye igihe kirere cyane ku Isi

Yanditswe: Monday 12, Mar 2018

Sponsored Ad

Vladimir Putin arahabwa amahirwe menshi yo gutsinda amatora ya Perezida w’ Uburusiya ateganyijwe muri Werurwe 2018, bizatuma ahita yinjira mu bakuru b’ ibihugu bayoboye kuva kuri kimwe ¼ cy’ ikinyejana kuzamura.
Urutonde rw’ abakuru b’ ibihugu bayoboye igihe kirekire mu Isi ruyobowe na Fidel Castro wamaze ku butegetsi imyaka 49 agasimburwa n’ umuhungu we Raul Castro muri 2008.
Perezida wa mbere wa Taiwan, Chiang Kai-shek yategetse imyaka 47 abukurwaho n’ urupfu 1975. Uwatangije Koreya ya Ruguru (...)

Sponsored Ad

Vladimir Putin arahabwa amahirwe menshi yo gutsinda amatora ya Perezida w’ Uburusiya ateganyijwe muri Werurwe 2018, bizatuma ahita yinjira mu bakuru b’ ibihugu bayoboye kuva kuri kimwe ¼ cy’ ikinyejana kuzamura.

Urutonde rw’ abakuru b’ ibihugu bayoboye igihe kirekire mu Isi ruyobowe na Fidel Castro wamaze ku butegetsi imyaka 49 agasimburwa n’ umuhungu we Raul Castro muri 2008.

Perezida wa mbere wa Taiwan, Chiang Kai-shek yategetse imyaka 47 abukurwaho n’ urupfu 1975.
Uwatangije Koreya ya Ruguru Kim Il Sung yategetse imyaka 46 apfa mu 1994 akibufite mu biganza, n’ ubu aracyafatwa nk’ umutegetsi w’ ibihe byose.

Muammer Gaddafi yategetse Libya imyaka 42 kugeza yishwe urubozo n’ inyeshyamba muri 2011.

Omar Bongo Ondimba yayoboye igihugu cyo muri Afurika gikize kuri peteroli (Gabon) imyaka 41 akurwa ku butegetsi n’ urupfu muri 2009.

Umunyagitugu wa Albania Enver Hoxha yamaze ku butegetsi imyaka 40 aburwaho n’ urupfu muri 1985.

Robert Mugabe yategetse Zimbabwe imyaka 37 kugeza umwaka ushize wa 2017 ubwo yategekwaga kwegura akabikora nta maraso amenetse.

Abakibufite…

Perezida wa Guinee Equatoriale Teodoro Obiang Nguema amaze imyaka 38 ku butegetsi yagiyeho mu 1979.

Perezida wa Cameroon Paul Biya amaze imyaka 35 ari Perezida
Perezida wa Congo Brazaville Denis Sassou amaze imyaka 34 ategeka iki gihugu hatabariwemo ine y’ akaruhuko.

Minisitiri w’ Intebe wa Cambodi Hun Sen amaze imyaka 33 kuri uyu mwanyaye.

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni amaze imyaka 32 kuri uyu mwanya.

Umuyobozi w’ ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei amaze imyaka 29 kuri uyu mwanya.

Perezida wa Sudan Omar al-Bashir amaze imyaka 28 ari Perezida.

Perezida wa Kazakhstan Nursultan Nazarbayev abumazeho imyaka 28 .
Perezida wa Tchad Idriss Deby abumazeho imyaka 27.

Perezida wa Tajikistan Emomali Rakhmon abumazeho imyaka 25.
Perezida wa Eritrea Isaias Afwerki abumazeho imyaka 24.

Ibitekerezo

  • Murabo 6 batanu nabanyafrica.Uwaturoze ntiyakarabye.

    Ese mwaba muzi umuntu wategetse u Rwanda igihe kirekire kurusha abandi?Ni umwami YUHI IV Gahindiro,wategetse imyaka 56,hagati ya 1746-1802.Ikibabaje nuko birangira bose bapfuye.Bitandukanye nuko Yesu imana izamuha gutegeka isi yose ubuziraherezo nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Azahindura isi paradizo,ibibazo byose biveho.Niba ukunda ubuzima,haranira gushaka iyo paradizo,aho kwibera mu byisi gusa.Nubikora,niyo wapfa uzazuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa