Kigali

Uwahoze ari Minisitiri w’ ubukerarugendo muri Uganda yapfuye

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 25 June 2017 Yasuwe: 1025

Maria Lubega Mutagamba wigeze kuba Minisitiri w’ ubukerarugendo n’ inyamaswa z’ agasozi muri Uganda yitabye Imana.

Ibi byatangajwe n’ umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ ubuzima Diana Atwine, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

Yagize ati “Mbabajwe b’ urupfu rwa Hon Maria Mutagamba. Roho ye iruhukire mu mahoro adashira”

Aya makuru kandi yemejwe na Minisitiri w’ intebe w’ iki gihugu Ruhakana Rugunda wagize ati “Ni igihombo gikomeye ku gihugu”

Mutagamba yapfuye amaze ibyumweru bitatu mu bitaro byo mu mujyi wa Kampala aho yagiye agiye kwivuza ububabare bwo mu gifu. Nyakwigendera yari arwaye kanseri y’ umwijima.

Uyu mukekuru wigeze kugwa ahasomerwa imbwirwahurame hazwi nko kuri podiyumu agakomereka apfuye afite imyaka 65 y’ amavuko.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uganda : 85 % ntibashaka ko Museveni azongera kwiyamamaza

Ubushakashatsi bwakozwe n’ imiryango itari iya Leta ikorera muri Uganda...
10 December 2017 Yasuwe: 651 0

“U Rwanda rubona urubyiruko rwarwo nka peteroli na Diyama” Kabarebe

Miisitiri w’ ingabo Gen. James Kabarebe yaganirije urubyiruko urubyiruko...
10 December 2017 Yasuwe: 957 0

Kongera kwiyamamaza kwa Nkurunziza, YEGO na OYA byashyizwe imbere y’...

Minisiteri y’umutekano mu gihugu cy’u Burundi yatangaje ko hagiye gutangizwa...
9 December 2017 Yasuwe: 1347 0

Palestine, n’iyonka ntiyasigaye mu kwamagana icyemezo cya Trump-AMAFOTO

Umukuru w’umutwe w’abanyapalesitina ugendera ku matwara akaze y’idini akaze...
7 December 2017 Yasuwe: 927 1

Putin yiteguye kongera kwiyamamaza, imyaka 18 mu buyobozi

Perezida Vladimir Vladimirovich Putin (Vladimir Putin) w’ imyaka 62...
6 December 2017 Yasuwe: 546 0

Ni iki kihishe inyuma yo kuba Perezida Macron yaranze gukora mu ntoki za...

Mu minsi ishize Perezida w’ u Bufaransa Emmanuel Macron yatembereye mu...
6 December 2017 Yasuwe: 7934 2