skol
fortebet

Uwahoze ari umujyanama wa Bush yagizwe Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga

Yanditswe: Tuesday 10, Jul 2018

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatoranyije Brett Kavanaugh nk’umukuru w’urukiko rw’ikirenga, ubu hakaba hasigaye urugamba rutoroshye rw’uko yemerwa.

Sponsored Ad

Yamutangarije mu muhango wacaga kuri televiziyo, ari mu biro bye bya White House. Bwana Trump yashimagije uyu yahisemo, avuga ko ari "umucamanza w’intyoza."
Uyu yahisemo asanzwe ari umucamanza mu rukiko rw’ubujurire rwo mu karere ka District of Columbia. Yahoze ari umujyanama w’uwahoze ari Perezida w’Amerika, George W Bush.

Perezida Trump wo mu ishyaka ry’abarepubulikani afitemo ubwiganze buke bw’abasenateri 51 bo mu ishyaka rye ku basenateri 49 bo mu ishyaka ry’abademukarate.

BBC yatanagje ko uyu watoranyijwe nk’umukuru w’urukiko rw’ikirenga acyeneye kwemezwa ku bwiganze busanzwe bw’amajwi bwa 51 kugira ngo yemezwe burundu nk’umukuru w’urukiko rw’ikirenga.

Perezida Trump yagize ati: "Umucamanza Kavanaugh afite ubushobozi ntamakemwa, afite impamyabushobozi z’ikirenga kandi yagaragaje gushyira imbere ubucamanza butabera bishingiye ku mategeko."

Yongeyeho ati: "Ni umucamanza w’intyoza wandika mu buryo byumvikana kandi bw’ingirakamaro, kandi ku isi afatwa nk’umwe mu bacamanza b’abahanga cyane babayeho muri iki gihe cyacu."

Icyemezo cya Perezida Trump cyo kugena Bwana Kavanaugh nk’uwo ashaka ko aba umukuru w’urukiko rw’ikirenga, bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’Amerika kuri buri kintu cyose - uhereye ku gukuramo inda, gutunga imbunda no ku bimukira.

Uyu abaye umucamanza wa kabiri Bwana Trump agennye ku mwanya w’ubuyobozi bw’urukiko rufite ububasha bwinshi kurusha izindi zose muri Amerika - ibintu bishobora kumufasha kugena umurongo Amerika izagenderaho no mu gisekuru cya nyuma yuko we avuye ku butegetsi.
Byitezwe ko asimbura umucamanza Anthony Kennedy w’imyaka 81 y’amavuko, watangaje mu kwezi gushize ko azegura kuri iyi mpeshyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa