skol
fortebet

Uwahoze ari umujyanama wa Perezida Trump yasabiwe gukorwaho iperereza ryimbitse

Yanditswe: Wednesday 15, Feb 2017

Sponsored Ad

Michael Flynn yeguye ku wa Mbere
Ishyaka ry’Aba- républicain riri ku butegetsi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ryashyigikiye ko Michael Flynn wahoze ari umujyanama wa Trump mu by’umutekano, yakorwaho iperereza ryagutse kubera kumena amabanga y’igihugu ayabwira ambasaderi w’u Burusiya.
Flynn aherutse kwegura atamaze n’ukwezi ku mirimo yari yahawe, kubera ibiganiro yagiranye na Ambasaderi w’u Burusiya ku bihano bwafatiwe na Perezida Obama, agashinjwa kumena amabanga y’igihugu nta bubasha (...)

Sponsored Ad

Michael Flynn yeguye ku wa Mbere

Ishyaka ry’Aba- républicain riri ku butegetsi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ryashyigikiye ko Michael Flynn wahoze ari umujyanama wa Trump mu by’umutekano, yakorwaho iperereza ryagutse kubera kumena amabanga y’igihugu ayabwira ambasaderi w’u Burusiya.

Flynn aherutse kwegura atamaze n’ukwezi ku mirimo yari yahawe, kubera ibiganiro yagiranye na Ambasaderi w’u Burusiya ku bihano bwafatiwe na Perezida Obama, agashinjwa kumena amabanga y’igihugu nta bubasha abifitiye.

Umuyobozi wa Komisiyo ihoraho y’abahanga uhagarariye California, Devin Nunes, yabwiye itangazamakuru ko ashaka gusuzuma icyihishe inyuma yo kumena amabanga y’iki gihugu cy’igihangange, avuga ko FBI igomba gusobanura impamvu yafashe amajwi ikiganiro Flynn yagiranye na Ambasaderi Sergey Kislyak.

Yagize ati "Ndashaka kumva uburyo FBI yashyize ibi hanze. Ntituzi niba ari ukuri, twabimenye gusa tubikuye mu bitangazamakuru."

Senateri Roy Blunt na we yunzemo ati “Ndatekereza ko tugomba kuvugisha Flynn vuba cyane kandi ibyo bigomba gusubiza ibibazo byinshi.”

BBC yanditse ko n’umusenateri wa kabiri mu ba républicain, John Cornyn na bagenzi be basabye ko hakorwa iperereza ku mubano uwo ari wo wose uri hagati y’ubutegetsi bwa Trump n’abayobozi b’u Burusiya.

Senateri John McCain, yavuze ko kwegura kwa Flynn ari ikimenyetso giteye ubwoba kigaragaza intege nke mu mikorere y’inzego z’umutekano.

Abasenateri bakomeje kuvuga ko kugenda kwa Flynn bitazarangiza ibibazo bikomeje guterwa n’umubano Trump afitanye n’u Burusiya.

Avuga ku kwegura kwa Flynn, Perezida Trump yanditse kuri Twitter yibaza impamvu hari ukumena amabanga y’igihugu bidakurikije amategeko bikomeje kugaragara ko byakorewe hanze ya Washington.

Ishyaka ry’Aba- républicain ryakomeje kurwana kuri Flynn nyuma y’uko Aba- démocrate bamusabiye kwirukanwa. Perezida Trump we yigeze no gutangaza ko nta tegeko yishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa