skol
fortebet

Uwahoze ari umujyanama wa Trump arashinjwa kubera FBI

Yanditswe: Saturday 02, Dec 2017

Sponsored Ad

Michael Fynn wahoze ari umujyanama wa Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump arashinjwa kuba yaratanze amakuru y’ ibinyoma ubwo yahaga amakuru ibiro by’ Amerika bikora iperereza FBI.
Uyu mugabo yirukanywe kuri uyu mwanya na Perezida Trump nyuma y’ aho bimenyekanye ko yabeshye Perezidansi y’ Amerika ko atagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’ u Burusiya muri Amerika.
Umucamanza Robert Mueller, ukora itohoza ku ruhare rw’ u Burusiya mu matora ya Perezida w’ Amerika yabaye mu mpera za (...)

Sponsored Ad

Michael Fynn wahoze ari umujyanama wa Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump arashinjwa kuba yaratanze amakuru y’ ibinyoma ubwo yahaga amakuru ibiro by’ Amerika bikora iperereza FBI.

Uyu mugabo yirukanywe kuri uyu mwanya na Perezida Trump nyuma y’ aho bimenyekanye ko yabeshye Perezidansi y’ Amerika ko atagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’ u Burusiya muri Amerika.

Umucamanza Robert Mueller, ukora itohoza ku ruhare rw’ u Burusiya mu matora ya Perezida w’ Amerika yabaye mu mpera za 2016, niwe watangaje ko Michael Fynn yahaye FBI amakuru atariyo mu kwezi kwa mbere 2017.

Bivugwa ko Perezida Trump yaba ariwe bamusabye ko gutanga amakuru atari ay’ ukuri.

Michael Fynn yegujwe ku mwanya w’ umujyanama wa Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika tariki 14 Gashyantare 2017 nyuma y’ aho bimenyekanye ko yagiranye ibiganiro n’ ambasaderi w’ u Burusiya ku bihano Amerika yafatiye u Burusiya. Ibi byabaye mbere y’ uko Trump agera ku butegetsi mu mpera za 2016.

Michael Fynn ashinjwa kubeshya nkana no kugoreka ukuri atangaza ibinyoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa