skol
fortebet

Uwahoze ari umunyamakuru yagizwe ambasaderi wa US muri Loni

Yanditswe: Saturday 08, Dec 2018

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagennye Heather Nauert, umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, nk’uhagarariye Amerika mu muryango w’abibumbye.

Sponsored Ad

Trump yanagennye William Barr nk’umushinjacyaha mukuru mushya. Madamu Nauert, wahoze ari munyamakuru wa televiziyo Fox News yo muri Amerika, yagizwe umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika mu kwezi kwa kane mu mwaka ushize wa 2017. Ni ko kazi ka mbere yari akoze muri leta y’Amerika.

Nikki Haley, wamubanjirije kuri uyu mwanya wo guhagararira Amerika muri ONU, mu kwezi kwa cumi uyu mwaka yatangaje ko azava kuri uwo mwanya mu mpera y’uyu mwaka wa 2018. Bwana Trump yavuze ko Madamu Haley yakoze "akazi ke neza cyane".

Kugenwa kwa Madamu Nauert ubu bisigaje kwemezwa na sena y’Amerika.
Nyuma yo gutangaza Madamu Nauert nk’uwo ashaka ko ahagararira Amerika muri ONU, Bwana

Trump yabwiye abanyamakuru ati: "Ni umuntu ufite impano cyane, uzi ubwenge cyane, wihuta cyane, kandi ndatekereza ko agiye kubahwa na bose".

Byiyongera ku kazi ke muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, Madamu Heather w’imyaka 48 y’amavuko mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka yanagizwe uw’agateganyo wungirije umunyamabanga w’imibanire y’iyi Minisiteri na rubanda ndetse n’ibibazo by’abaturage.

Yabaye umunyamakuru wa televiziyo Fox News guhera mu mwaka wa 1998 kugera mu mwaka wa 2005.

Nyuma yo kumara imyaka ibiri atayikorera - yamaze akorera televiziyo ABC na yo yo muri Amerika, yongeye gusubira kuri televiziyo Fox News mu mwaka wa 2007, nuko aza no kuba umunyamakuru utangaza ikiganiro cy’iyi televiziyo cyitwa Fox & Friends.
Televiziyo Fox News yakomeje kuba mu bashyigikiye Perezida Trump, ndetse na Bwana Trump ajya akoresha amagambo akuye mu biganiro byayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa