skol
fortebet

Uwayoboye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump yashinjwe ibyaha 12

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2017

Sponsored Ad

Paul Manafort wigeze kuyobora ibikorwa byo kwiyamamaza bya Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika yashinjwe ku mugaragaro ibyaha 12.
Ibyo byaha birimo kugambanira Leta zunze ubumwe za Amerika no kwinjiza amafaranga adafitiwe ibisobanuro.
Paul Manafort na Rick Gates bafatanyaga mu bucuruzi, barashinjwa kuba barakoreye igihugu cya Ukraine ntaho banditse maze bagahisha amafaranga abarirwa muri za miliyoni nyinshi z’amadolari bahembwe.
Umunyamakuru wa BBC ducyesha iyi nkuru uri i (...)

Sponsored Ad

Paul Manafort wigeze kuyobora ibikorwa byo kwiyamamaza bya Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika yashinjwe ku mugaragaro ibyaha 12.

Ibyo byaha birimo kugambanira Leta zunze ubumwe za Amerika no kwinjiza amafaranga adafitiwe ibisobanuro.

Paul Manafort na Rick Gates bafatanyaga mu bucuruzi, barashinjwa kuba barakoreye igihugu cya Ukraine ntaho banditse maze bagahisha amafaranga abarirwa muri za miliyoni nyinshi z’amadolari bahembwe.

Umunyamakuru wa BBC ducyesha iyi nkuru uri i Washington aravuga ko nubwo bwose muri ibyo birego nta na kimwe cyerekeranye n’igihe Manafort yari mu bikorwa bya Trump byo kwiyamamaza, uyu mugabo yabaye umuntu wa mbere ushinjwe ibyaha n’itsinda rikora iperereza ku ruhare rw’Uburusiya mu matora yo muri Amerika yabaye muri 2016.

Paul Manafort na Rick Gates, wari umwungirije igihe yari ayoboye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump, bishyize mu maboko y’ibiro bikora iperereza imbere mu Amerika, FBI.

Ubutegetsi bwa Trump bwatangaje ko Bwana Manafort yayoboye ibikorwa byo kwiyamamaza bye mu gihe gito cyane kandi ko yasabwe kwegura atangiye gushyirwa mu majwi.

Paul Manafort arashinjwa kugambanira igihugu.

Paul Manafort (hagati) igihe yayoboraga ibikorwa bya Trump byo kwiyamamaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa