skol
fortebet

Joseph Kabila wari Perezida wa Kongo ntabwo aziyamamaza

Yanditswe: Wednesday 08, Aug 2018

Sponsored Ad

Emmanuel Ramazani Shadary, niwe mukandida uzahagararira ihuriro ry’ amashyaka ari ku butegetsi muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo (FCC), mu matora ya Perezida ateganyijwe tariki 23 Ukuboza 2018.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Leta ya Kongo Lambert Mende uri no mu ishyaka FCC yari aherutse gutangaza ko bitarenze tariki 8 Kanama 2018 bizaba byamenyekanye niba Kabila aziyamamaza cyangwa ataziyamamaza.

Ramazani Shadary w’ imyaka 58 ni umwe ba Lieutenant b’ inkoramutima za Kabila.

Uyu wagizwe umukandida yari umunyamabanga w’ ishyaka PPRD uyu mwanya yawugiyeho kuva mu ntangiro za 2018.

Uyu mugabo arubatse afite abana umunani Ramazani Shadary afite diplome mu bya politiki yakuye muri Kaminuza ya Kinshasa (UNIKIN).


Emmanuel Ramazani Shadary

Ku wa kabiri, Perezida Joseph Kabila yagiranye inama n’abategetsi bo mu rugaga rw’amashyaka ari ku butegetsi baganira kuri iyi ngingo.

Itegekonshinga ribuza Bwana Kabila - wagombye kuba yaravuye ku butegetsi mu myaka ibiri ishize - kongera kwiyamamaza nubwo we ataravuga ku mugaragaro niba atazongera kwiyamamaza.

Abakandida ku mwanya wa perezida wa Kongo bagomba kugeza kandidatire zabo ku kanama k’amatora bitarenze nyuma ya saa sita kuri uyu wa gatatu.
Abakandida 8 bamaze gutanga kandidatire zabo.

Aba barimo Jean Pierre Bemba wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo akaba n’umukuru w’inyeshyamba, wasubiye mu gihugu mu cyumweru gishize amaze gukurirwaho ibyaha by’intambara n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Ibitekerezo

  • Uyu ni igikoresho cya Kabila (Marionette).Kubera ko ibihugu by’Afrika hafi ya byose bitegekwa n’igisirikare,baziba amajwi,uyu atsinde.
    Abakuru b’igisirikare na Police,ni abantu ba Kabila.Ikimbabaza nuko byitwa ko ari “ingabo z’igihugu”,nyamara zireba inyungu z’umuntu umwe n’amacuti ye.Ba Kisekedi nibasakuza,police n’igisirikare cya Kabila bazabamena umutwe.Iyi si koko ikeneye ubwami bw’imana.

    biranshimishije ibyo aribyo byose yirinze amaraso.urugero rwiza rwo gukurikiza.kuko yaratekereje Imana izamuhe umugisha mubuzima atangiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa