skol
fortebet

Uzwiho kuba ari inshuti ya Trump yemeje ko nta buriganya bwabaye mu matora bwatuma aseswa

Yanditswe: Wednesday 02, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Umucamanza mukuru w’Amerika William Barr avuga ko ibiro by’ubutabera akuriye nta gihamya byabonye yemeza ibivugwa na Perezida Donald Trump ko habayeho uburiganya mu matora yo muri uyu mwaka wa 2020.

Sponsored Ad

Yagize ati: "Kugeza ubu, nta buriganya twabonye buri ku kigero cyo gutuma ibyavuye mu matora byari kuba ibindi".

Ayo magambo ye arimo kubonwa nk’ashegeshe bikomeye Bwana Trump, kugeza ubu utaremera ko yatsinzwe amatora.

We n’itsinda ryari rishinzwe ibikorwa byo kumwamamaza batanze ibirego mu nkiko muri za leta yatsinzwemo, muri iki gihe zitangiye kwemeza intsinzi ya Joe Biden.

Perezida watowe Joe Biden yatsinze Bwana Trump usanzwe ari ku butegetsi, ku majwi 306 y’intumwa zitora - uburyo Amerika itoramo perezida - kuri 232 ya Bwana Trump.

Kandi no mu buryo bw’amajwi y’abaturage, Bwana Biden yarushije Bwana Trump amajwi atari munsi ya miliyoni 6,2.

Kuva amatora ya perezida yo ku itariki ya 3 y’ukwezi kwa 11 yaba, Bwana Trump yakomeje gusubiramo, nta gihamya atanga, ko habayeho uburiganya ahantu henshi.

Ndetse n’abo mu itsinda ry’abunganizi be mu mategeko bavuze ko bivugwa ko habayeho umugambi w’amahanga wo guha intsinzi Bwana Biden.

Nyuma y’amagambo yo ku wa kabiri y’umucamanza mukuru Barr, Perezida Trump yanditse ubutumwa bwinshi kuri Twitter akomoza ku buriganya mu matora, nanone nta gihamya atanga.

Bwana Barr, ubonwa nk’inshuti ikomeye ya Trump, ku wa kabiri yabwiye ibiro ntaramakuru AP, asa nk’ukomoza ku bivugwa ko mudasobwa zo mu bikorwa byo gutora zinjiriwe zigahabwa amabwiriza yo guha Bwana Biden amajwi menshi kurushaho, ati:

"Hamaze igihe bifatwa ko hari uburiganya bugenderewe bwabayeho bivugwa ko imashini zahawe amabwiriza ahanini yo kudobya ibiva mu matora".

Bwana Barr yavuze ko ibiro by’ubutabera by’Amerika ndetse n’ibiro by’umutekano mu gihugu byakoze iperereza kuri ibyo bivugwa, "kandi kugeza ubu, nta kintu na kimwe turabona cyo kubyemeza".

Byakiriwe gute?

Mu kwezi gushize, Bwana Barr yari yahaye itegeko abacamanza bakuru ba za leta, ribemerera gukomeza kugenzura "ibirego bikomeye" by’uko habayeho inenge mu matora, mbere yuko ibyavuye mu matora ya perezida yo muri uyu mwaka byemezwa.

Bavuga kuri ayo magambo y’umucamanza mukuru w’Amerika, Rudy Giuliani na Jenna Ellis, abanyamategeko ba Trump ku bijyanye n’ibyavuye mu matora, basohoye itangazo bahuriyeho bagira bati:

"N’icyubahiro cyinshi cyane gishoboka ku mucamanza mukuru, igitekerezo cye kigaragara nkaho ari icy’umuntu utazi ibyo arimo kuvuga cyangwa [utazi] iperereza ku nenge zikomeye na gihamya y’uburiganya bwagambiriwe".

Hagati aho, Chuck Schumer, ukuriye abademokarate muri sena, avuga ku magambo ya Bwana Barr, yagize ati: "Ndatekereza ko ari we [Bwana Barr] ukurikiyeho mu kwirukanwa".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa