Kigali

Winnie Mandela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela yapfuye

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 2 April 2018 Yasuwe: 2152

Winnie Madikizela-Mandela warwanyije ivangura ryakorerwaga abirabura muri Afurika y’ epfo yitabye Imana kuri uyu wa 2 Mata 2018 azize uburwayi yari amaranye igihe kirere.

Amakuru y’ urupfu rw’ uyu mubyeyi wahoze ari umugore wa Nyakwigendera Nelson Mandela yatangajwe n’ umuvugizi w’ umuryango.

Mu myaka ye y’ ubukumi Madikizela-Mandela yahataniye imyanya ikomeye y’ ubuyobozi igihe ubutegetsi bw’ igihugu bwari bwarigaruriwe n’ abazungu kuva 1948 - 1994.

Mu myaka 27 umugabo we Mandela yamaze afunzwe uyu mugore yarwanye ubutaruhuka ngo afunguze umugabo arinako yamagana ivangura ryakorerwaga abirabura mu gihugu cye.

Nyakwigendera Winnie Mandela yavutse mu 1936, akunda na Nelson Mandela myaka ya 1950 barashaka bamarana imyaka 38 baratandukana.

Nubwo uyu mugore yatandukanye n’ umugabo we byemewe n’ amategeko yagumanye izina rye akomeza kwita Mandela kabone n’ ubwo batari bakibana umubano ubushuti bwabo bwarakoje.


Winnie Madikizela-Mandela n’ umugabo we bakiri bato


Winnie Madikizela-Mandela na Nelson Mandela banyuranye mu bihe byiza n’ ibibi

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Museveni agiye gutaha ikiraro kirekire cyubatswe hejuru ya Nili

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni kuri uyu wa 17 Ukwakira 2018...
16 October 2018 Yasuwe: 2503 0

Ubwongereza, Ubudage n’Ubufaransa nabyo bisaba iperereza ku mu nyamakuru...

Ubwongereza, Ubudage n’Ubufaransa byasabye ko hakorwa iperereza "ryo...
15 October 2018 Yasuwe: 636 0

Museveni yicumbye akabando ajya gusaba imbabazi abo inkangu yatwaye abo...

Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni yasuye abaturage basizwe iheruheru n’...
15 October 2018 Yasuwe: 2733 0

Uganda : Umuhanzi Depite Bobi Wine yahagarikiwe igitaramo

Ubuyobozi sitade ya Namboole , bwasohoye itangazo ko umuhanzi...
14 October 2018 Yasuwe: 886 0

Ushinzwe kwandika imbwirwaruhame za Museveni yagaruye iyatambutse umwaka...

Mu ijambo Perezida Museveni yavuze ku munsi w’ ubwigenge ku nshuro ya 56...
11 October 2018 Yasuwe: 1695 0

Ikihishe inyuma yo kuba Nikki Haley yanze gukomeza guhagararira Amerika...

Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Ukwakira 2018 imwe mu nkuru zavunzwe mu...
10 October 2018 Yasuwe: 1430 0