skol
fortebet

Wlly Nyamitwe ati "Raporo ya UN ntizavuga ko u Rwanda rwica impunzi z’Abarundi, rukabajugunya mu mihanda"

Yanditswe: Wednesday 07, Jun 2017

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Leta y’u Burundi akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida Nkurunziza, Willy Nyamitwe, yatangaje ko ntakidasanzwe Leta yiteze kuri iyi nama, ndetse ngo na raporo izagaragazwa ntizavuka ku byaha bishinjwa u Rwanda byo gutoza impunzi igisirikari no kwica bamwe bakajugunywa mu mihanda.
Kuwa 14 na 15 Kamena, umuryango w’Abibumbye uteganya gukora inama izibanda ku burenganzira bwa muntu, inama izabera i Geneve mu Busuwisi.
Nikoyagize Anschaire, umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Leta y’u Burundi akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida Nkurunziza, Willy Nyamitwe, yatangaje ko ntakidasanzwe Leta yiteze kuri iyi nama, ndetse ngo na raporo izagaragazwa ntizavuka ku byaha bishinjwa u Rwanda byo gutoza impunzi igisirikari no kwica bamwe bakajugunywa mu mihanda.

Kuwa 14 na 15 Kamena, umuryango w’Abibumbye uteganya gukora inama izibanda ku burenganzira bwa muntu, inama izabera i Geneve mu Busuwisi.

Nikoyagize Anschaire, umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, yavuze ko abantu bakwiye kumva neza ko guverinoma y’u Burundi ivuga ibinyoma gusa, aho ibeshya ko umutekano ari wose mu gihugu. Ibi yabitangaje ashyira mu majwi amagambo yatangajwe na Willy Nyamitwe unenga cyane imikorere y’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Rights Council).

Nyamitwe ati “Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ntukimenya ibyo ushinzwe nk’inshingano zihariye zayo.”

Willy Namitwe, umujyanama mukuru wa Perezida Nkurunziza, yavuze ko bizwi neza ko raporo izagaragarizwa mu nama ya UN yo kuwa 14 na 15 izavuga ku birego byo gufata ku ngufu n’ibindi byaha bishinjwa urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi (CNDD-FDD) rwibumbiye mu mutwe w’Imbonerakure.

Nyamitwe akomeza avuga ko iyo raporo itazagaragaza ko u Rwanda rutoza impunzi z’Abarundi ibya gisirikari kandi ngo ntizavuga ku byaha u Rwanda rukora byo gutwara ku gahato no kwica abaturage b’abaziranenge hanyuma bakajugunywa mu mihanda.

Ahuza n’ibirego bishinjwa Leta y’u Burundi, Nikoyagize Anschaire yavuze ko urukiko rwa ICC ruzakora iperereza ryimbitse ku byaha leta ishinjwa.

Nikoyagize avuga ko guverinoma yashyizeho ingamba n’uburyo bwo guhakana raporo zose zivugwa kuri Leta y’u Burundi mu rwego rwo kuzimangatanya ibitarashyirwa ahagaragara.

Ibitekerezo

  • Ariko uyumutindi ngo ni Nyamitwe yarozwe guharabika u Rwanda? yavuze ibyiwabo akareka ibyo murwanda wanyombya we interahamwe zishe abantu mu rwanda mukaba mwarazizanye mukaziteza abarundi binzirakarengane ibyo utekerezako bitazwi? gusa amagambo yanyu ntacyo yadutwara muduteranya nabaturage banyu kdi ntakibazo dufitanye komeza uvuge uzageraho uceceke

    ariko ko nabanya na leta muri Africa wemera uyu muryango bamara nguhonyara abaturage babo bakabitera utwansi iminsi izashyira ibisobanure willy nyamitwe afate kibazoki ko na reta yurwanda itemera uyumuryango wiyitirira nguharanira uburanganzira bwamuntu uhugira kuvuga ngusa nugire icyo ukora

    mujye mureka nyamitwe yivugire,nonese yagir’ate?ngaho uburayi amerika urwanda abarundi bamwe n’ibindi ngo bose ni Hadui?nib’abantu bose ari babi ubwo ni mwe beza gusa?

    Ahaaaa izina niryo muntu nyamitwe ntakiza cya muva mukanwa ariko ibinyoma byawe no kwica inzira karengane bizashira MANA tabara abarundi nahawe

    Ahaaaa izina niryo muntu nyamitwe ntakiza cya muva mukanwa ariko ibinyoma byawe no kwica inzira karengane bizashira MANA tabara abarundi nahawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa