skol
fortebet

Yamenye ko amanota y’ abanyeshuri be yafatiriwe abira ibyuya anahinda umushyitsi

Yanditswe: Thursday 08, Feb 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ ishuri ryisumbuye rya Nyendo ryakira abahungu n’ abakobwa riherereye I Masaka muri Uganda yamenye ko inama y’ igihugu ishinzwe ibizamini bya Leta yafatiriye amanota y’ abanyeshuri be agira ubwoba ahita ahunga.
Mu banyeshuri 48 bigaga mu ishuri ryisumbuye rya Nyendo 18 nibo gusa babonye amanota yabo abandi 30 amanota yabo afatirwa. Ibi byateye ubwoba umuyobozi w’ Ikigo ahita ahunga.
Ubwo Umunyamakuru wa Dail monitor dukesha iyi nkuru yagera kuri iki kigo yasanze Umuyobozi w’ ikigo (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ ishuri ryisumbuye rya Nyendo ryakira abahungu n’ abakobwa riherereye I Masaka muri Uganda yamenye ko inama y’ igihugu ishinzwe ibizamini bya Leta yafatiriye amanota y’ abanyeshuri be agira ubwoba ahita ahunga.

Mu banyeshuri 48 bigaga mu ishuri ryisumbuye rya Nyendo 18 nibo gusa babonye amanota yabo abandi 30 amanota yabo afatirwa. Ibi byateye ubwoba umuyobozi w’ Ikigo ahita ahunga.

Ubwo Umunyamakuru wa Dail monitor dukesha iyi nkuru yagera kuri iki kigo yasanze Umuyobozi w’ ikigo yifungiranye arimo kureba amanota abana be bagize akoresheje ubutumwa bugufi, ariko ntayabonye.

Ubwo yamenyaga ko Inama y’ igihugu ishinzwe uburezi yafatiriye amanota y’ abanyeshuri be yahita atangira gutengurwa anabira ibyuya. Ntiyabashije kuvugana n’ itangazamakuru ahubwo ngo yahise asohoka mu biro aratoroka.

Umuyobozi mukuru w’ Ikigo Principal Noordeen Ssenyomo yagerageje guhamagara Mr Kasozi ntiyitaba telefone.

Principal Ssenyomo yatangarije iki kinyamakuru ko nta makuru afite ku cyatumye UNEB ifatira amanota y’ amanyeshuri.

Yagize ati “Nta makuru mfite ku cyatumye amanota y’ abanyeshuri adasohoka, n’ umuyobozi w’ ikigo (Kasozi) ntabyo yabwiye”

Mu gace iki kigo giherereyemo amanota yafatiriwe ni aya abanyeshuri 77.

Ubuyobozi bw’ Iki kigo bukeka ko hari impamvu inama y’ igihugu cya Uganda ishinzwe ibizamini bya Leta yafatiriye amanota y’ aba banyeshuri ari uko iki kigo kirimo umwenda .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa