skol
fortebet

Yatawe muri yombi agerageza guhungira mu Rwanda kubera ibyo yavuze kuri Perezida Magufuli

Yanditswe: Friday 21, Jul 2017

Sponsored Ad

Tundu Lissu umunyapolitiki utavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Tanzania yatawe muri yombi ubwo yashakaga gufata indege yerekeza mu Rwanda aho yavugaga ko ahunze nyuma y’iminsi 2 avuze ko perezida wa Tanzania John Magufuli ari umunyagitugu.
Nta mpamvu zitangwa ku itabwa muri yombi kwa Lissu zigaragazwa, ariko umuvugizi wa Guverinoma ya Tanzania Hassan Abbas yavuze ko guverinoma ya Tanzaniya itazigera yemera na gato umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bakora bariya bangiza ukwishyira ukizana kwa buri (...)

Sponsored Ad

Tundu Lissu umunyapolitiki utavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Tanzania yatawe muri yombi ubwo yashakaga gufata indege yerekeza mu Rwanda aho yavugaga ko ahunze nyuma y’iminsi 2 avuze ko perezida wa Tanzania John Magufuli ari umunyagitugu.

Nta mpamvu zitangwa ku itabwa muri yombi kwa Lissu zigaragazwa, ariko umuvugizi wa Guverinoma ya Tanzania Hassan Abbas yavuze ko guverinoma ya Tanzaniya itazigera yemera na gato umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bakora bariya bangiza ukwishyira ukizana kwa buri wese, bavuga ko perezida ari umunyagitugu.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru yatangaje, Lissu yaterewe muri yombi ku kibuga cy’indege cya Dar es Salaam ashaka kwerekeza mu Rwanda, nk’ uko bitangazwa na Tumaini Makene umuvugizi w’ishyaka rya Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, ari naryo Lissu abarizwamo.

Lissu ku wa Mbere nibwo yatangarije itangazamakuru ko abantu muri Tanzania bakomeje kuburirwa irengero, abandi bagatabwa muri yombi iyo bagerageje kugaragaza ko badashyigikiye perezida Magufuli wagiye ku butegetsi muri Tanzania mu 2015.

Yakomeje agira ati:“ Umunyagitugu Magufuli na guverinema ye bashyize mu ku ruhande abandi bantu bose haba mu buryo bwa politiki, ubukungu na dipolomasi”.

Perezida Magufuli, wahawe izina rya tingatinga cyangwa bulldozer mu cyongereza, avuga ko ku butegetsi bwe atazigera ashyigikira ibitagira aho bigeza igihugu, atazihanganira ruswa kandi ngo azaba intwari y’abaturage. Nyamara abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bakomeje kumwibasira bavuga ko yikubira we n’abantu be bahafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa