skol
Kigali
startimes

Zambia yandikiye u Rwanda irubaza ibyo Sankara yashinje perezida wayo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 July 2020 Yasuwe: 3328

Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Zambia avuga ko ubutegetsi bw’iki gihugu buri kuvugana n’ubw’u Rwanda ku byavuzwe mu rukiko na Nsabimana Callixte ’Sankara’, uyu yavuze ko inyeshyamba za FLN zafashijwe na Perezida Edgar Lungu muri ibyo bitero.


Ku wa mbere, Bwana Nsabimana wari umuvugizi w’umutwe wa FLN ari kwiregura ku byaha 17 aregwa, yabwiye urukiko ko Bwana Lungu yahaye uwo mutwe $150,000 yo kubafasha mu bitero ku Rwanda.

Mu 2018, FLN yagabye ibitero mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda byahitanye ubuzima bw’abantu hanangirika ibyabo. Bwana Nsabimana yafashwe umwaka ushize mu birwa bya Comores.

Nyuma y’itangazo ry’ibiro by’umukuru w’igihugu wa Zambia rivuga ko ibi byavugiwe mu rukiko ari "ibinyoma", Isaac Chipampe, umunyamabanga wihariye wa Perezida Lungu, yabwiye BBC ko nta makuru arambuye bafite ku byavuzwe.

Bwana Chipampe yagize ati: "Kimwe na perezida ubwe, natwe twabisomye mu binyamakuru cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, ko hari umuntu wamuvuze, nta makuru ahagije dufite, ntituzi neza ukuri ku byavugiwe mu rukiko".

Yongeraho ati: "Icyo minisiteri y’ububanyi n’amahanga iri gukora ni ukuvugana na bagenzi babo i Kigali ngo tumenye mu by’ukuri ibi ibyo ari byo".

Ku byavuzwe kuri Perezida Lungu na Nsabimana mu rukiko, Bwana Chipampe avuga ko "Perezida Lungu nta na kimwe abiziho, ari nayo mpamvu yabyise ibinyoma", ko bityo batanazi ibizakurikiraho muri uru rubanza.

Mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize wa 2019, ubwo yagezwaga bwa mbere mu rukiko, Nsabimana yavuze ko umutwe wa FLN wahawe ubufasha mu buryo bunyuranye na leta ya Uganda n’iy’u Burundi, ibyo ibi bihugu byahakanye mu bihe byashize.

Bwana Nsabimana azagaruka mu rukiko tariki 10/09, akomeza kwiregura ku byaha 17 aregwa, byinshi muri byo avuga ko yemera.

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Joseph Kabila ari mu nzira yo gusubirana ubutegetsi – Minisitiri Claude...

Minisitiri w’Ibidukikije n’Iterambere rirambye muri Repubulika Iharanira...
19 September 2020 Yasuwe: 2757 1

Prime Niyongabo na Pontien Baritonda bahoze bafite ipeti rya Colonel mu...

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru, (Rtd) Col. Prime Niyongabo wahoze ayobora...
19 September 2020 Yasuwe: 2015 0

Burundi: Imbonerakure zagabweho igitero zimwe ziricwa izindi...

Mu ijoro ryakeye ahitwa Kiganza muri zone ya Maramvya muri Komini Burambi...
16 September 2020 Yasuwe: 2363 0

RDC: Kabila wahoze ari perezida yagarutse muri Politiki nk’umusenateri

Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya...
15 September 2020 Yasuwe: 1878 0

Inama perezida Tshisekedi yari yatumiyemo bagenzi be bo muri aka karere...

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,...
13 September 2020 Yasuwe: 2932 0

U Burundi bwanze kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu byo muri aka karere...

Uburundi bwatangaje ko butazitabira inama iteganyijwe mu minsi iri imbere...
12 September 2020 Yasuwe: 5901 0