skol
fortebet

Zimbabwe: Imyigaragambyo yo gusaba Mugabe kwegura yatangiye

Yanditswe: Saturday 18, Nov 2017

Sponsored Ad

None ku wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2017, mu murwa mukuru wa Zimbabwe Harare hatangiye imyigaragambyo ituje yo gusaba Perezida Mugabe kuva ku butegetsi.
Iyi myigaragambyo yitabiriwe n’ ababarirwa mu bihumbi, ibaye nyuma y’ uko abajenerali bo mu gisirikare cya Zimbabwe ku wa Gatatu w’ iki cyumweru batangiye kugenzura Zimbabwe, Mugabe agafungirwa iwe mu rugo. Ku wa Kane abo bajenerali batumiye Mugabe ngo baganire bumve niba yemera kurekura ubutegetsi abatera utwatsi.
Amakuru avuga ko (...)

Sponsored Ad

None ku wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2017, mu murwa mukuru wa Zimbabwe Harare hatangiye imyigaragambyo ituje yo gusaba Perezida Mugabe kuva ku butegetsi.

Iyi myigaragambyo yitabiriwe n’ ababarirwa mu bihumbi, ibaye nyuma y’ uko abajenerali bo mu gisirikare cya Zimbabwe ku wa Gatatu w’ iki cyumweru batangiye kugenzura Zimbabwe, Mugabe agafungirwa iwe mu rugo. Ku wa Kane abo bajenerali batumiye Mugabe ngo baganire bumve niba yemera kurekura ubutegetsi abatera utwatsi.


Amakuru avuga ko Perezida Mugabe yasabye abo bajenerali ko bamureka akarangiza manda ye

Nyuma y’ aho(kuri uyu wa Gatanu) uwahoze ari Perezida wa Cote d’ Ivoire Alassane Ouattara yasabye Perezida Mugabe kurekura ubutegetsi.

Si Alassane Ouattara wenyine wasabye Perezida Mugabe kurekura ubutegetsi kuko n’ amashami 8 mu mashami 10 y’ ishyaka ZANU – PF Perezida Mugabe akomokamo yumvikanye kuri televiziyo amusaba kwegura.

Perezida Mugabe afatwa nk’ intwari yazimbabwe kuko yaharaniye ubwigenge bw’ iki gihugu akambura abazungu ibikingi bari barigaruriye. Nubwo yakoze ibyo byose ariko anengwa kuba ku ngomba ye Zimbabwe yarazahajwe n’ umukene ifaranga ry’ igihugu cye rigata agaciro ku buryo magingo amazimbabwe ari mafaranga afite agaciro gake mu Isi.

Ku rundi ruhande ariko Mugabe ashinja ibihugu by’ I Burayi kuba inyuma y’ ubukene bwugarije abaturage be bitewe no kuba ibi bihugu byaragiye bihagarikira Zimbabwe inkunga kubera ubutegetsi bwe.

Imyigaragambyo yo gusaba Mugabe kurekura ubutegetsi

Umuryango ugizwe n’ abahoze Mugabo ‘Veterans’ mu kiganiro wahaye itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu washimye akazi kakozwe n’ abajenerali bafashe igihugu.

Bavuga ko kuri uyu wa Gatandatu bateguye urugendo rwo gusaba Mugabe kurekura ubutegetsi.

Umuyobozi w’ uyu muryango Chris Mutsvangwa, yagize ati “Byarangiye, byarangiye…abajenerali bakoze akazi keza, twisubije ishema ryacu…kuri uyu wa gatandatu ni umunsi wo gusoza akazi abajenerali batangiye”

Perezida Robert Mugabe w’ imyaka 93 y’ amavuko niwe Perezida w’ igihugu ushaje cyane mu Isi. Ayoboye Zimbabwe kuva mu mwaka w’ 1980 ubwo Zimbawe yafataga ubwigenge, bivuze ko amaze imyaka 37 ari perezida.

Nubwo kuva ku wa gatatu igihugu cya Zimbawe kiyobowe n’ igisirikare Mugabe aracyari Perezida. Kuri uyu wa Gatanu (ejo hashize) Mugabe yagaragaye I Harare mu muhango wo gutanga impamyabumenyi.

Mu bitabiriye iyi myigaragambyo harimo urubyiruko, uwo bafite ku mafoto ni umugaba w’ ingabo za Zimbabwe General Constantino Chiwenga,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa