skol
fortebet

Minisitiri wariye inyama z’inzovu yahungiye mu Burundi

Yanditswe: Wednesday 20, Dec 2017

Sponsored Ad

Mandiitawepi Chimene, wahoze ari Minisitiri w’intara ya Manicaland mu gihe cy’ubutegetsi bwa Robert Mugabe, biravugwa ko yahungiye mu gihugu cy’u Burundi aho ashakishwa kubera ubujuru bw’inyama yakoze.
Uyu mugore ngo yageze mu Burundi mu cyumweru gishize atinya gukurikiranywa kubyo yaba yarakoze mu gihe Mugabe yari akiri perezida atarahirikwa n’igisirikare.Ikinyamakuru The Standard kiti “Yahungiye mu Burundi avuye muri Mozambique atinya ko yafungwa.”
Iki kinyamakuru kiravuga ko imwe mu mitungo (...)

Sponsored Ad

Mandiitawepi Chimene, wahoze ari Minisitiri w’intara ya Manicaland mu gihe cy’ubutegetsi bwa Robert Mugabe, biravugwa ko yahungiye mu gihugu cy’u Burundi aho ashakishwa kubera ubujuru bw’inyama yakoze.

Uyu mugore ngo yageze mu Burundi mu cyumweru gishize atinya gukurikiranywa kubyo yaba yarakoze mu gihe Mugabe yari akiri perezida atarahirikwa n’igisirikare.Ikinyamakuru The Standard kiti “Yahungiye mu Burundi avuye muri Mozambique atinya ko yafungwa.”

Iki kinyamakuru kiravuga ko imwe mu mitungo yari afite yamaze gufatwa n’ingabo z’igihugu cya Zimbawe.Mandiitawepi Chimene ntiyavugaga rumwe na Perezida mushya wa Zimbabwe, Emmerson Mnangangwa.Yakunze gutiza umurinda Mugabe ko yakwirukana Emmerson ku mwanya wa Visi Perezida akamumenesha agahunga igihugu.

Yahunze atinya gutabwa muri yombi na Guverinoma nshya iyobowe na Emmerson. Chimene ashinjwa kuba yaratumije inyama z’inzovu mu rugo rwe zo kurya zivuye muri Pariki ya Cecil Kop iherereye mu gace ka Mutare.

Michael Peter Hitschmann, uri mu ishami ry’abashinzwe kurinda iyi pariki ya Cecil Kop Nature yatanze ikirego kuri polisi yo mu gace ka Mutare mu cyumweru gishize atangaza amazina y’abantu babiri batumije inyama z’inzovu barimo n’uyu Minisitiri.

Peter yemeje ko Minisitiri Chimene yatse izo nyama kuri fagitire ya RRB 3396970 ndetse na 3396970.Yakomeje avuga ko izo nzovu zarashwe ari ebyiri aza gutungurwa n’uko Chimene yatumijeho inyama zo kurya iwe mu rugo.

Yagize ati “Ku itariki ya 24 Nyakanga 2017, twishe inzovu ebyiriu hanyuma dutangira kuzinyuza muri machine kugirango tubone inyama zo kurya.Uyu Chimene rero yaje kutubwira ko tugomba kumwoherereza izo nyama anadutera ubwoba."

Avuga ko yari kumwe na mugenzi we bakorana witwa Dominic Mubvanyika,aho bahawe amabwiriza y’uko inyama zose bagomba kuzohereza mu rugo rwa Minisitiri kandi ko ntacyo bari kurenzaho.

Uyu mugore yatumije inyama z’inzovu y’ishwe ku madorari y’Amerika 1.800, yitwaje umwanya yari afite muri Guverinoma.

Ibindi binyamakuru byo muri Zimbabwe byo biravuga Chimene yashatse kugurisha ikibanza cy’ishyaka riri kubutegetsi ngo agihe urubyiruko avuga ko ari ubutaka butagikoreshwa.

Chimene wahoze ari ministre ku ngoma ya Mugabe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa