skol
fortebet

Zimbabwe: Nyuma y’ amagambo y’ umugaba w’ ingabo ibifaru byerekeje mu murwa mukuru

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’ umunsi umwe gusa, umugaba mukuru w’ ingabo za Zimbabwe avuze ko ibibazo biri mu ishyaka riri ku butegetsi nibidahosha, igisirikare kizakoresha ingufu gifite, ibifaru bya gisirikare byerekeje mu murwa mukuru wa Zimbabwe Harare.
Kuri uyu wa Mbere nibwo Gen Constantino Chiwenga yakoze ikiganiro n’abanyamakuru agaragiwe n’abasirikare bakomeye mu gihugu bagera kuri 90, asaba ko ibihe igihugu kiri gucamo bigomba guhagarara.
Ibi byabaye nyuma y’ igihe gito visi Perezida wa Zimbabwe Emmerson (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’ umunsi umwe gusa, umugaba mukuru w’ ingabo za Zimbabwe avuze ko ibibazo biri mu ishyaka riri ku butegetsi nibidahosha, igisirikare kizakoresha ingufu gifite, ibifaru bya gisirikare byerekeje mu murwa mukuru wa Zimbabwe Harare.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Gen Constantino Chiwenga yakoze ikiganiro n’abanyamakuru agaragiwe n’abasirikare bakomeye mu gihugu bagera kuri 90, asaba ko ibihe igihugu kiri gucamo bigomba guhagarara.

Ibi byabaye nyuma y’ igihe gito visi Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa wahabwaga amahirwe yo kuzasimbura Perezida Robert Mugabe w’ imyaka 93 ahungiye muri Afurika y’Epfo.

Urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi, Zanu PF, rwabyutse ruvuga ko uyu musirikare mukuru nawe adashyigikiwe n’igisirikare cyose ndetse ko kidashobora kugambanira itegeko nshinga ngo gihirike guverinoma yatowe n’abaturage, ndetse ko biteguye gupfira amahitamo yabo.

Mnangagwa w’imyaka 75 ni umwe mu barwanye intambara yagejeje Zimbabwe ku bwigenge ahagana mu mu myaka ya za 1970, akaba yahabwaga amahirwe yo gusimbura Mugabe kugeza ubwo yavanwaga ku mwanya wa Visi Perezida, kuwa 6 Ugushyingo 2017.

Ni igikorwa gisa n’icyaharuriye amayira umugore wa Mugabe, Grace Mugabe, ngo azasimbure umugabo we umaze imyaka 37 ku butegetsi, mu gihe binitezwe ko mu minsi mike ashobora kugirwa Visi Perezida agasimbura Mnangagwa.

Ibifaru birimo kwerekeza i Harare

Kuri uyu wa Kabiri imodoka nyinshi zuzuye abasirikare zagaragaye zerekeza mu murwa mukuru Harare, ku mbuga nkoranyambaga hatangira gucicikana ko kudeta yaba igiye gukorwa, Perezida Mugabe agahirikwa.

Gusa nubwo ibintu ari ko bimeze, ishyaka riri ku butegetsi zanu PF, ryifashishije Twitter rivuga ko nta kibazo gihari, riti “Murakoze ku mpungenge muri kugaragaza, nta kudeta iri kuba muri Zimbabwe. Nimukomeze imirimo yanyu mukemura ibibazo mufite.”

Hari n’amakuru avuga ko Umugaba w’Ingabo, Gen Chiwenga yahaye Perezida Mugabe amasaha 24 gusa ngo abe yavuye ku butegetsi nubwo nta rwego ruhamye ruremeza aya makuru.
Grace Mugabe w’imyaka 52 amaze kuba umuntu ukomeye mu ishyaka riri ku butegetsi, ZANU-PF; izamuka rye rikaba ritarashimishije abantu barwaniye ubwigenge bw’igihugu


Robert Gabriel Mugabe amaze imyaka 37 ari Perezida wa Zimbabwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa