Ubuyobozi bw’Ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe, ZANU-PF, buravuga ko bwirukanye ku buyobozi bw’iryo shyaka Robert Mugabe.
Emmerson Mnangagwa uherutse kwirukanwa na Mugabe ku mwanya wa Visi-Perezida, ni we washyizweho ngo asimbure Mugabe.
Igisirikari cya Zimbabwe giherutse gusa n’icyigizayo Mugabe, mu kugaragaza ko kidashyigikiye ko Grace Mugabe asimbura umugabo we.
Grace Mugabe kuri iki Cyumweru, yirukanwe mu ishyaka rya Zanu-PF.
BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko Abanyazimbabwe (...)
Ubuyobozi bw’Ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe, ZANU-PF, buravuga ko bwirukanye ku buyobozi bw’iryo shyaka Robert Mugabe.
Emmerson Mnangagwa uherutse kwirukanwa na Mugabe ku mwanya wa Visi-Perezida, ni we washyizweho ngo asimbure Mugabe.
Igisirikari cya Zimbabwe giherutse gusa n’icyigizayo Mugabe, mu kugaragaza ko kidashyigikiye ko Grace Mugabe asimbura umugabo we.
Grace Mugabe kuri iki Cyumweru, yirukanwe mu ishyaka rya Zanu-PF.
BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko Abanyazimbabwe babyukiye mu myigaragambyo yo kwamagana umuryango wa Mugabe.
Nubwo Mugabe yirukanwe ku buyobozi bwa Zanu-PF ariko, aracyari Perezida wa Repubulika.
Gusa abamuryanya bakomeje gushakisha uburyo bamweguza akava ku buyobozi amazemo imyaka isaga 30.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *