Kigali

Zimbabwe: Perezida mushya yahaye ntarengwa abanyereje imitungo y’ igihugu kuba bayigaruye

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 29 November 2017 Yasuwe: 1262

Perezida mushya wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yahaye amezi atatu abanyereje imitungo y’ iki gihugu ngo babe bamaze kuyigarura.

Mnangagwa yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2017, aho yavuze ko abazagarura iyo mitungo mu mezi atatu batazakurikiranwa mu nkiko nk’ uko bizagendekera abazinangira.

Yagize ati “Guverinoma ya Zimbabwe itangaje amezi atatu ngo abanyereje imitungo bayigarure. Nta bibazo bazabazwa nta n’ ibyaha bazashinjwa”

Ayo mezi atatu azabarwa kuva tariki 1 Ukuboza 2017. Perezida Mnangagwa avuga ko afite amakuru ko hari abayobozi bagiye banyereza imitungo ya Zimbabwe bakajya kuyibitsa mu mabanki yo hanze ya Zimbabwe. Avuga kandi ko amezi atatu nashyira umuntu wese wanyereje imari n’ umutungo bya Zimbabwe uzaba atarabugarura azashakishwa, agakurikirwanwa n’ inkiko.

Mnangagwa yafashe ubutegetsi asimbuye Robert Mugabe wari ubumazeho imyaka 37. Uyu muperezida mushya akimara kurahira yasezeranyije abanyazimbabwe ko azabageza ku iterambere. Nubwo yavuze ibyo ariko bamwe mu basesenguzi nta cyizere bamufitiye kuko basanga afitanye isano na Mugabe.

Aba basesenguzi bavuga ko Mnangagwa yari inshuti ya hafi ya Mugabe ndetse ko bimwe mu byemezo Mugabe yafataga Mnangagwa ariwe wabishyiraga mu bikorwa.

Icyumweru mbere y’ uko Mnangagwa afata ubutegesti, ubutegetsi bwari mu maboko y’ igisirikare cya Zimbabwe aricyo kigenzura buri kimwe cyose. Perezida Mnangagwa avuga ko ku butegetsi atazihanganira abanyereza ibya rubanda.

Tariki 25 Ugushyingo 2017, Ignatius Chombo, wari Minisitiri w’ imari, ku butegetsi bwa Mugabe wari umaze ibyumweru bibiri ari mumaboko igisirikare yagejwe imbere y’ urukiko ashinja ruswa.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uko byari byifashe ubwo mu Burundi batoraga referandumu ishobora kugumisha...

None tariki 17 Gicurasi 2018, Abarundi barenga miliyoni 5 baratora...
17 May 2018 Yasuwe: 3953 0

Umugore wa Perezida w’ Ubufaransa ifoto ye irimo gukoreshwa n’...

Si ubwa mbere ifoto ya Brigitte Macron , umufasha wa Perezida Emmanuel...
13 May 2018 Yasuwe: 2057 0

Gambia yashyize ku isoko indege n’ amavatiri y’ imingara bya Yahya Jammeh...

Mu gihe igihugu cya Gambia kirimo gushaka uko cyakwishyura imyenda...
12 May 2018 Yasuwe: 3953 0

Perezida Trump yatangaje igihe n’ aho azahura na Kim Jong un

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko we na...
10 May 2018 Yasuwe: 1322 0

Michelle Obama yahaye abagore ubutumwa bukomeye

Michelle Obama umugore wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta zunze...
10 May 2018 Yasuwe: 1089 0

Abadepite ba Iran batwitse ibendera rya Amerika baririmba ngo ‘urupfu kuri...

Abadepite b’ igihugu cya Iran batwikiye mu nteko kuri uyu wa 9 Gicurasi...
9 May 2018 Yasuwe: 1536 0