skol
fortebet

Zimbabwe: Umupasiteri ati “Perezida Mugabe ni umunyagitugu mubi abaturage bizera nk’umutabazi w’igihugu”

Yanditswe: Sunday 28, May 2017

Sponsored Ad

Mu gihe hari benshi bafata Perezida Robert Mugabe nk’uwaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe, Evan Mawarireu mupasiteri kandi akaba n’umwe mu batemeranya n’ubutegetsi bwa Mugabe dore ko yinjiye muri politiki nk’iyo muri Mata 2016 yatangaje ko Mugabe ari umunyagitugu mubi. Pasiteri Mawarire avuga ko mu gihe Mugabe agikomeje urugamba rwo gukandamiza Abanyagihugu, benshi mu banya-Zimbabwe cyane cyane abahoze ari ingabo z’igihugu (veterans) bo bamufata nk’uwabohoje Zimbabwe amaboko y’abakoloni.
Ku (...)

Sponsored Ad

Mu gihe hari benshi bafata Perezida Robert Mugabe nk’uwaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe, Evan Mawarireu mupasiteri kandi akaba n’umwe mu batemeranya n’ubutegetsi bwa Mugabe dore ko yinjiye muri politiki nk’iyo muri Mata 2016 yatangaje ko Mugabe ari umunyagitugu mubi.

Pasiteri Mawarire avuga ko mu gihe Mugabe agikomeje urugamba rwo gukandamiza Abanyagihugu, benshi mu banya-Zimbabwe cyane cyane abahoze ari ingabo z’igihugu (veterans) bo bamufata nk’uwabohoje Zimbabwe amaboko y’abakoloni.

Ku myaka 93, Mugabe niwe wenyine ukicaye ku ntebe nkuru y’igihugu cya Zimbabwe kuva mu 1980 ubwo igihugu cye cyabonaga ubwigenge.

Nk’uko Mawarire abyivugira, Zimbabwe yabonye ubwigenge we afite imyaka 3 gusa kandi Se yari umwe mu ngabo zabohoje igihugu. Gusa, ngo ababazwa cyane n’uko ababyeyi be batumva ko Perezida Mugabe ari umunyagitugu ahubwo bakamufata nk’uwarokoye igihugu.

Muri Gashyant are 2017, Mawarire yatawe muri yombi n’insego z’umutekano azira kurwanya gahunda za leta ya Mugabe. Ibi byabye nyuma y’ubuhungiro yari amazemo amezi 6 ari muri Afurika y’epfo.

Nubwo nta shyaka na rimwe riramuha umwanya wo kurihagararira, Pasiteri Mawarire ateganya guhanganira kuba umukuru w’igihugu mu matora ategenyijwe mu mwaka utaha wa 2018.

Ibitekerezo

  • yaragakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa