skol
fortebet

Zimbabwe yashyizeho konji ku isabukuru y’amavuko ya Mugabe

Yanditswe: Monday 27, Nov 2017

Sponsored Ad

Isabukuru y’amavuko y’uwahoze ayobora Zimbabwe, Robert Mugabe, igiye kuba umunsi w’ikiruhuko muri iki gihugu mu rwego rwo kuzirikana uruhare yagize mu guteza imbere iki gihugu yari ayoboye imyaka 37.
Tariki ya 21 Gashyantare 1924 niwo munsi Mugabe yabonye izuba.Iyi tariki buri Mwaka, Zimbabwe izajya yizihiza umunsi w’urubyiruko ukagirwa ikiruhuko rusange ku bakozi bose “Robert Gabriel Mugabe National Youth Day.”
Bikubiye mu byasohotse mu igazeti ya Leta yo kuwa gatanu itariki 24 Ugushyingo (...)

Sponsored Ad

Isabukuru y’amavuko y’uwahoze ayobora Zimbabwe, Robert Mugabe, igiye kuba umunsi w’ikiruhuko muri iki gihugu mu rwego rwo kuzirikana uruhare yagize mu guteza imbere iki gihugu yari ayoboye imyaka 37.

Tariki ya 21 Gashyantare 1924 niwo munsi Mugabe yabonye izuba.Iyi tariki buri Mwaka, Zimbabwe izajya yizihiza umunsi w’urubyiruko ukagirwa ikiruhuko rusange ku bakozi bose “Robert Gabriel Mugabe National Youth Day.”

Bikubiye mu byasohotse mu igazeti ya Leta yo kuwa gatanu itariki 24 Ugushyingo 2017 ari na wo munsi Emmerson Mnangagwa yarahiriye kuyobora iki gihugu asimbuye Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko.

Emmerson ubwo yarahiraga yavuze ko Mugabe azakomeza kumufata nk’umubyeyi we.Yagize ati “Njye ubwanjye azaguma kuba umubyeyi, ikitegererezo, umusangirangendo mu rugamba n’umuyobozi wanjye.” Arongera ati “twese turamushima ku buryo amateka yacu azamuha umwanya wihariye akwiriye nk’umubyeyi w’iki gihugu.”

Umukuru w’igihugu mushya Emmersonm Mnangagwa, byitezwe ko agena abagize leta yiwe mu munsi irindwi gusa.

Muri kanama uyu mwaka nibwo uyu munsi wari watangiye gusabwa cyane ko ugirwa ikiruhuko ukitirirwa Mugabe, byasabwaga n’urubyiruko rwo mu ishyaka Zanu-PF.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa